CASABLANCA, Maroc – Abashakashatsi mu by’ibinyabuzima n’amateka ya muntu bavumbuye ibisigaratongo by’abantu ba kera mu buvumo bwo muri Maroc, bikekwa ko byabayeho mu myaka igera ku 773.000 ishize, bikaba bifitanye isano n’abantu b’ubu (Homo sapiens). Ibi bimenyetso biri gutanga umusanzu ukomeye mu gusobanukirwa inkomoko y’abantu n’ukuntu bageze kandi bakwirakwira muri Afurika.
Ibyo bisigaratongo byabonetse mu buvumo buzwi nka “Grotte à
Hominidés”, buherereye mu mujyi wa Casablanca, aho abahanga bavuga ko bwari
ahantu ibikoko byisengeraga, by’umwihariko impyisi.
Bamwe mu bahanga bavuga ko ibi bisigaratongo bishobora kuba
byaraturutse ku biremwa bifitanye isano na Homo erectus, ari byo byari bisanzwe
bigenda ku maguru abiri nk’abantu b’ubu. Ibi biremwa byagaragaye bwa mbere muri
Afurika mu myaka hafi miliyoni 1,9 ishize, nyuma bigakwira no muri Aziya n’u
Burayi.
Ibyabonetse muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko iri tsinda
ry’abantu ba kera ryabayeho mbere y’igihe Homo sapiens igaragarira, ari na yo
nkomoko y’abantu b’ubu bo muri Afurika. Nanone, ibyo bisigaratongo byerekana
icyiciro cyabanjirije ibindi biremwa byaje kumenyekana nka Neanderthals na Denisovans,
byabaye inkomoko y’abatuye Aziya n’u Burayi.
Umushakashatsi Jean-Jacques Hublin wo muri Collège de France i
Paris, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko hakiri kare kuvuga ko ibyo
bisigaratongo ari iby’isekuru rya vuba rya muntu. Yagize ati:
“Ntibyoroshye kuvuga ko ari ibisigaratongo by’abasekuruza ba
vuba b’abantu, ariko biri hafi cyane y’abantu ba kera bakomotseho Homo sapiens
muri Afurika, ndetse na Neanderthals na Denisovans mu Burayi no muri Aziya.”
Abahanga bibutsa ko ibisigaratongo bya Homo sapiens byari bimaze
kumenyekana byavumbuwe mu yindi site yo muri Maroc izwi nka Jebel Irhoud,
bikekwa ko byabayeho mu myaka 315.000 ishize. Ibyavumbuwe ubu byongera
gushimangira ko Afurika, by’umwihariko Maroc, ifite umwanya w’ingenzi mu mateka
y’inkomoko y’abantu ku Isi, bikaba bigiye gukomeza gufasha mu bushakashatsi ku
isano n’iterambere ry’abantu ba kera.

0 Comments
Imihigonews