![]() |
| Inzu avuga ko yaba yarambuwe n'umugore we na DASSO |
Kamonyi ku wa 10/01/2026 – Umukozi w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) wo mu Murenge wa Rukoma, Emmanuel, arashinjwa kwinjira mu rugo rw’umugabo umwe akamumenesha umugore we no kwigarurira imitungo ye. Ibi byatumye yihitiyemo guta akazi ke.
Nk’uko byatangajwe n’umugabo ushinjwe DASSO, ikibazo cyatangiriye mu
Mudugudu wa Nombe Akagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi,
aho uyu muryango utuye. Uyu mugabo yavuze ko hashize imyaka itatu DASSO yaramutwariye
umugore we ndetse akamumenesha.
Ati:“Hashize imyaka 3 irashije uyu mu DASSO n’umugore wanjye
bamenesheje kandi nagiye bankubise byintangarugero. Usibye kumutera ubwoba,
bamaze no kubyarana Umwana umwe ndetse yigaruriye inzu imwe yabanagamo
n’umugore wanjye.”
Uyu mugabo yanavuze ko DASSO hamwe n’umugore we bamutera mu nzu yari
agiye guturamo bituma ahunga ajya gucumbika mu rugo rw’umubyeyi we. Yongeyeho
ko yifuza kurenganurwa no gusubizwa imitungo ye yambuwe n’uwo yita ko
bashyakanye byemewe n’amategeko ariko akaza ku mutenguha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugore uvugwa ko yashakanye n’uyu mugabo
ahakana ibyo ashinjwa mu rubanza avuga ko nta mwana yabyaranye na DASSO kandi
ko ibirego byose bimushinja ari nta shingiro bifite. Yagize ati:“Icyo
twapfuye nta kindi usibye kunyara mu ifu nacuruzaga naho ubundi ibindi anshinja
sinzi iyo abikura pe ntanishingiro bifite.”
Uyu mugore kandi yagaragaje ko nyirabukwe we afite uruhare runini mu
bibazo cye n’umugabo we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Bwana Mandera
Innocent yabwiye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Emmanuel ataragaragara mu
kazi mu minsi ishize, nyuma y’uko amenye ikirego cyatanzwe. Avuga Ati:“Ntabwo
aheruka ku kazi. Nari nzi ko yasubiye i Nyarubaka aho atuye.”
Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Nombe avuga ko DASSO yabanaga n’uriya
mugore mu nzu imwe mbere yo kuva mu kazi ajya gutura aho atuye. Hashize amezi
atatu avuye mu kazi ya koraga, nyuma yaje kwandikira Akarere ka Kamonyi asezera
ku mirimo yari ashinzwe.
Umugabo ushinja DASSO yavuze ko yatanze ikirego, ariko kugeza ubu ntacyo
yahawe. Yongeyeho ko yifuza ko uburenganzira ku mitungo ye bwakurikiranwa
ndetse na DASSO wamusenyeye urugo agakurikiranwe n’amategeko.
Iki kibazo kiracyari mu nkiko, aho umugabo urega asaba ko DASSO
yakurikiranwa ku byaha byo kwinjira mu rugo rw’umugabo akamumenesha,
kwigarurira imitungo y’abandi no guteza umutekano muke. Iyi nkuru ikomeje
gukurikirwa n’abaturage n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukemura amakimbirane
ashingiye ku mitungo n’imyitwarire y’abakozi b’inzego z’umutekano mu miryango.
IMIHIGO NEWS | With in the best News

0 Comments
Imihigonews