-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nyamasheke: Umuturage wa Nyabitekeri yafashwe akurikiranweho gukubita umuyobozi w’akagari

Ifoto yafashwe ku mbuga nkoranyambaga (social media)


Nyamasheke, 11 Mutarama 2025
– Umuturage wo mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Felix, yafashwe na RIB nyuma yo gukubita no gukomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, Ngabonziza Principe.

Amakuru ava mu miryango y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi avuga ko igitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Mutarama 2025 Ni mu gihe ubuyobozi bw’imidugudu n’inkeragutabara bari mu bugenzuzi bw’imikorere y’irondo n’iy’utubari.

Ngabonziza Principe avuga ko Ndagijimana wari wasinze yamubajije abo bayobozi abo ari bo n’ibyo bari gukora, abibwira nabi ndetse amubaza n’iby’urwo rutonde rw’abahawe imfashanyo kubera amapfa.

Gitifu mubyo yabwiwe mbere yo gukubitwa yagize ati:“Ese ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?” Ndagijimana ntiyashimishijwe n’igisubizo namuhaye, ahita ansubiriramo amazina ye ahita ansunika ankubita ikofe ku munwa wo hejuru ntangira kuvirirana amaraso menshi”.

Uyu muturage yahise yiruka ariko ntiyabashije guhunga kuko hari abandi bayobozi n’abaturage bahuriyemo. Yaje gufatwa na RIB kuri sitasiyo ya Shangi.

Ngabonziza Principe yoherejwe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mukoma hanyuma asabwe gusuzumwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo harebwe niba nta kindi kimubayeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal yemeje aya makuru ko Ndagijimana yakoze urugomo ku muyobozi we w’akagari bityo agashyikirizwa RIB ngo abibazwe.

Ati: “Twamushyikirije RIB kuri sitasiyo ya Shangi ngo akurikiranwe. Uwakomeretse yasabwe kujya kwa muganga no gutanga ikirego kuri RIB.”

Abaturage bo mu Kagari ka Mariba bagaragaje ko Ndagijimana asanzwe agira urugomo iyo yasinze akanateza umutekano mucye iyo amaze, ariko banasaba ko abantu bose bakwirinda guhohotera ahubwo ko bakiyambaza inzego z’ubuyobozi zisumbuye mu gihe babona barenganyijwe.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153