-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kayonza: Ubuyobozi bushya bwa tangije umuhanda wa kaburimbo videwo ugera Fawe



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 Ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’abaturage bwatangije umuganda udasanzwe wo gusana uhereye mu gasanteri ka videwo ugera ku ishuri ry’isubuye ry’Abakobwa rya Fawe wari warangiritse bikomeye, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abanyeshuri n’abayobozi b’Ishuri rya Kaminuza y’urwanda Ishami ry’Uburezi I Rukara no guteza imbere ubwikorezi muri aka karere.

Uyu Muhanda Videwo-Fawe uva ku bitaro bya Gahini ukagera kuri Kaminuza y’Uburezi ya Rukara, ureshya na kilometero 10. Uyu muhanda wari warangiritse ku buryo abagenzi batari bakibasha kuwukoresha uko bikwiye cyane cyane mu gihe cy’imvura bityo bigatuma bisaba kuzenguruka mu nzira ndende kugira ngo bage aho bagomba kugera.

Mu bikorwa byawo harimo gusibura imiferege no gushyiramo laterite byose bikorwa ku bufatanye n’abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere. Ubuyobozi kandi bwatangaje ko hamaze gukorwa inyigo y’umuhanda kugira ngo uzashyirwamo kaburimbo y’igihe kirekire mu gihe habonetse ingengo y’imari.

Ngabonziza Jean Claude usanzwe ari umumotari yavuze ko mbere umuhanda wari warangiritse cyane ku buryo kunyuramo byasabaga kwitonda kugira ngo hirindwe impanuka. Yagize ati:
"Iyo imvura iguye ntitwacaga hano bidusaba kuzenguruka i Gahini ku bitaro. Kayonza-Videwo ni 1000 Frw ariko iyo bisabye kuzenguruka kubera umuhanda mubi ibiciro biriyongera bikaba 1500 Frw ikindi moto zacu zagiraga ibibazo cyane gusa twishimiye ko ugiye gusanwa."

Nikoduhoze François we yagize ati:"Ni akanyamuneza bikaba n’ibyishimo kuba uyu muhanda wacu uri gukorwa kuko byari bisigaye bitugora kuwucamo abenshi byabasabaga kuzenguruka ariko ubu turishimye cyane."


Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo Bwana Hategekimana Fred yasabye abaturage gukoresha uyu muhanda buri munsi no kugira uruhare rwo kuwitaho uko bikwiye anabizeza ko inyigo yo kuwushyiramo kaburimbo yamaze gukorwa.

Yagize ati:"Umuganda twakoze ni ku busabe bw’abaturage kubera ko umaze iminsi umeze nabi utakiri nyabagendwa. Mu buryo burambye twashyizeho sosiyete y’urubyiruko izajya iwitaho, itangirana n’itariki ya 1 Gashyantare 2026 izawukore mu gihe cy’umwaka. Turasaba abaturage rero kuzawushakamo akazi bakanateza imbere imiryango yabo."

Hategekimana yakomeje avuga ko iyo ingengo y’imari ibonetse, umuhanda uzashyirwamo kaburimbo bikaba bizafasha mu guteza imbere ubwikorezi no korohereza abagenzi mu karere cyane cyane mu bice byegereye ibitaro by’I Gahini, kaminuza y’Urwanda, n’ishuri ry’icyitegererezo rya Fawe.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153