
Ni mu gihe Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe Uburezi bw’ibanze(REB) igena ko amasaha y’inyongera ya
nzamurabushobozi(remedial) agenewe abana bafite intege nke mu myigire akorwa mu
gihe cyo ku wa Gatandatu(weekend) hari impungenge zikomeye ko iyi gahunda yahindutse
isoko ry’inyungu ku barimu bamwe, bigatuma uburezi bucikamo ibice.
Inkuru dukesha Umunyamakuru Sam Kabera agaragaza ko hari aho amasomo
yagenewe abanyeshuri bose atagitangwa uko bikwiye mu ishuri rusange ahubwo
akabikwa agashyirwa muri coaching yishyuzwa amafaranga, bigatuma umwana
udafite ubushobozi bwo kwishyura asigara inyuma atari uko adashoboye ahubwo ari
ukubera ubukene.
Amasaha ya remedial yahindutse coaching yishyurwa
Amabwiriza ya REB agaragaza ko aya masaha y’inyongera yari
agamije kuzamurira abana bafite intege nke mu myigire, nta kiguzi na gito.
Gusa, nk’uko bivugwa muri iyi nkuru, hari amashuri aho usanga aya masaha yarahise
yitirirwa coaching,abana bose bashyirwa mu cyiciro cy’abishyura,n’ubwo byitirirwa
remedial bikabaho ku izina gusa, mu by’ukuri umwanya wose ugakoreshwa mu
gusaba amafaranga.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bana n’ababyeyi babo aho
birizwa mu nama zaburi munsi aho ibigo by’amashuri bo mu miryango, aho usanga batagifite
aho bahurira n’iyi gahunda ya nzamurabushobozi, nyamara ari bo yari igenewe
mbere na mbere.
Amafaranga ya coaching n’ingaruka ku burenganzira bw’umwana
Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza,
ayisumbuye n’ay’imyuga bavuga ko bishyuzwa amafaranga ari hagati, bitewe
n’ishuri n’isomo.
Ibi bituma:
- amanota
agahinduka ikintu kigurwa
- ireme
ry’uburezi rigatakaza uburinganire.
Ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa ni uko amasomo n’ibyateguwe
kwigishwa mu masaha asanzwe asigaye yimurirwa muri coaching, bityo umwana
udashoboye kwishyura akabura amahirwe yo kubyiga burundu.
Ninde uzarengera abana batabasha kwiga?(Abatishoboye)
Abasesenguzi mu burezi bagaragaza ko iyi sitimu,idahagaritswe,
ishobora:
- gusenya
icyizere cy’ababyeyi ku mashuri
- gutesha
agaciro amanota n’ibizamini bya Leta
- kongera
icyuho cy’uburinganire mu burezi.
Ni muri urwo rwego hakomeje gusabwa ko REB, NESA na Minisiteri
y’Uburezi gukora igenzura ryimbitse, hagamijwe:
- Gusuzuma uko amasaha ya remedial akoreshwa mu mashuri
- kurinda uburenganzira bw’umwana ku burezi bungana,
- Gukumira ko coaching ihinduka inzira yo gukuramo inyungu ku
banyeshuri.
Coaching ishobora kuba igisubizo ku banyeshuri, ariko iyo
ihindutse igikoresho cy’ivangura n’akarengane, iba ikibazo cy’igihugu, si
ikibazo cy’ishuri rimwe.

0 Comments
Imihigonews