-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kayonza: Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yifatanyije n’abaturage ba Gahini mu muganda wo gusana umuhanda wa Kahi–Murundi



Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, ku wa 31 Mutarama 2026, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Kahi mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange wo gusana umuhanda uhuza Murundi na Mwiri, uzwi nka Kayonza–Nyawera–Kahi–Giperefe–Kirimbari.

Uyu muganda wari ugamije gusana uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 19, wari warangiritse ku buryo wangirizaga ingendo z’abaturage cyane cyane abageza umusaruro w’ubuhinzi n’umukamo ku ikusanyirizo ry’amata rya Kahi rizwi nka Nyamiyaga.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasabye abaturage kuzirikana ubutwari n’ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda, ashimangira ko ibyo zakoreye Igihugu bigomba kuba isomo ribashishikariza kwishakamo ibisubizo no kwigira.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi bikorwa n’intwari zacu, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwitanze ndetse bamwe bakameneka amaraso yabo, byari ukugira ngo Abanyarwanda twishakemo ibisubizo kandi dutere imbere.”

Yakomeje asobanura ko u Rwanda rufite inshingano zo gukomeza kwimakaza umuco wo kwigira no kudategera amaboko abanyamahanga, ashimangira ko umuganda ari imwe mu nkingi zikomeye zubaka ubumwe n’iterambere rirambye.


Uyu muhanda usanwa unyuramo igice gikungahaye ku bworozi bukorerwa mu nzuri n’ubuhinzi, aho abaturage bakura umusaruro w’ibihingwa bitandukanye ndetse n’ifumbire ikoreshwa mu mirima, bigira uruhare runini mu bukungu bw’akarere.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza,Bwana Hategekimana Fred, yavuze ko uyu muhanda wari ubangamiye abaturage mu kugeza umusaruro ku masoko no ku ikusanyirizo ry’amata, ashimangira ko kuwusana bizazamura umusaruro n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Kuba uyu muhanda ugiye gusanwa bizatuma abaturage barushaho gukora neza, bongere umusaruro kandi bigire ingaruka nziza ku iterambere ry’akarere.”

Abaturage bakoresha uyu muhanda nabo bashimye iki gikorwa, bavuga ko kizahindura byinshi mu mibereho yabo ya buri munsi. Rurangwa Félicien, umwe mu baturage, yagize ati: “Leta yaduhaye inzuri duhingamo 70% ariko twari tubangamiwe no kugeza umukamo ku ikusanyirizo. Ubu noneho umuntu yakongera umukamo n’inyungu.”

Umurenge wa Gahini uri mu mirenge ifite inzuri nyinshi mu Karere ka Kayonza, zigera kuri hegitari 785 aho abaturage bemerewe guhingamo 70% ibihingwa bigaburirwa amatungo nyuma yo gusarurwa, nk’ibigori n’ibindi bihingwa byongerera umusaruro ubuvuzi bw’amatungo n’ubworozi muri rusange.



IMIHIGO NEWS|Imiberehomyiza y’abaturage



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153