
Abaturage bo mu mirenge itatu igize Akarere ka Ngoma ariyo Zaza,
Karembo na Mugesera, bakoze umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026,
basana ibice by’umuhanda munini wa kilometero 12.5 wari warangiritse cyane,
ugashyirwamo uruceceri (laterite) hagamijwe koroshya imigenderanire.
Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Zaza, uhuza abaturage bo mu
bice bitandukanye bya Zaza, Karembo na Mugesera hifashishijwe imashini
itsindagira uruceceri kugira ngo umuhanda urusheho gukomera no kwihanganira
imvura nyinshi.
Abashinzwe igenagaciro n’ubutaka mu Karere ka Ngoma bavuze ko
uyu muhanda wari warangiritse ku buryo bugaragara cyane cyane bitewe n’amazi
yawunyuragamo n’imyanda yibumbiraga mu mifuka y’amazi, bigateza isuri
n’ingaruka ku mirima y’abaturage.
Ibikorwa by’uyu muganda byatangiriye mu Murenge wa Karembo mu
isanteri bikomeza mu Murenge wa Zaza ku ishusho yabikiramariya no mu Mugesera,
ku muhanda uhuza iyi mirenge itatu.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru dukesha iyinkuru MUHAZIYACU,
Bagitangarije ko uyu muhanda wari ubangamiye cyane ubuzima bwabo bwa buri
munsi. Mukarushema Consolée wo mu
Murenge wa Karembo, Akagari ka Karaba, Umudugudu wa Rusumbantwari, yavuze ko
bishimira iki gikorwa kuko umuganda usanzwe utari gushobora gukemura iki
kibazo.
Yagize ati: “Turashima ko twaje gukora uyu muganda kuko
harekaga amazi menshi, ugasanga imodoka, igare na moto bigorwa no kuhanyura.
Hari n’ibiziba ku buryo n’umuntu wahanyuraga byamugiriraga ingaruka.”
Nzeyimana François wo mu Murenge wa Zaza we yavuze ko imyanda yari yarazibye rigori ku ruhande rw’umuhanda bigatuma amazi awunyuramo awangiza, anateza isuri mu mirima yabo.
Umumotari ukorera muri iyi mirenge itatu, Cyubahiro Constantin,
yashimye uruhare rw’ubuyobozi n’abaturage, avuga ko uyu muhanda wari warangiza
moto zabo bitewe n’imvura n’ibinogo byawurangagamo.
Ati: “Imvura nyinshi yari yawangije uyu muhanda ku buryo
wangizaga moto zacu, amapine agasaza buri munsi. Ubu turashimira ubuyobozi
bwadufashije kuwusana.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza
y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yashimiye abaturage
n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubona laterite no gusibura uyu muhanda.
Yagize ati: “Muri uyu muganda twagize abaturage bagera hafi
ku 1,500 baturutse mu mirenge itandukanye, barimo abamotari n’abanyonzi, kandi
babikoze ku bushake.”
Visi Meya Mukayiranga yashishikarije abaturage gukomeza
kubungabunga uyu muhanda cyane cyane abafite amasambu awukora ku mpande,
basukura rigori kandi bakirinda kuwusibamya.
Uyu muganda kandi watanzwemo ubutumwa butandukanye burimo isuku
n’isukura, kubungabunga ibishanga, ibiganiro ku bikorwa by’Intwari z’u Rwanda,
kwicungira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngingo zigamije
iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

0 Comments
Imihigonews