-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Perezida Kagame: Gutandukana kw’abashakanye bitiza umurindi isenyuka ry’igihugu



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko bidakwiye kandi bitumvikana ko abantu babiri bashyingiwe, bashyigikiwe n’imiryango yabo, bananirwa kubana kugeza aho batandukana, ashimangira ko ibibazo by’abashakanye bikwiye gukemurwa binyuze mu kwihanganirana no kubabarirana aho guhitamo gutandukana.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu azwi nka National Prayer Breakfast, yahuriyemo n’abayobozi batandukanye n’abaturutse mu nzego zinyuranye z’igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri gusa bananirwa kubana, mu gihe iyo baba ari benshi byashoboka kumvikana, agaragaza ko kwihanganirana ari inkingi ya mwamba mu mibanire y’abantu.

Yagize ati: “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe byashoboka ariko babiri bikanga? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha mu bantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma undi avuga ati ‘sinyigushaka aha mvira aha’ ni iki? Ariko se abantu ntibarebana mu maso bakaganira bakavuga bati ‘ibi bintu ntuzasubire!”

Yakomeje avuga ko nta hantu na hamwe umuntu yajya ngo abure ibibazo, ashimangira ko igikwiye ari ugushaka ibisubizo aho guhunga ibibazo kuko gutandukana kw’imiryango bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ati: “Ariko se urumva wajya hehe? Ni hehe utasanga ibibazo nk’ibyo? Tekereza ingaruka zo gutandukana ku muryango umwe, ibiri, icumi… burya n’igihugu kiba kirimo girasenyuka gahoro gahoro.”

Perezida Kagame yibukije ko kubabarirana bishoboka, anemeza ko nta cyaha umuntu yakora kitababarirwa, igihe hari ubushake bwo kuganira no gukemura amakimbirane mu bwubahane.

Aya magambo avuzwe mu gihe Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2,674 z’abashakanye basaba gutandukana, umubare ugaragaza uko ikibazo cy’isenyuka ry’imiryango gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi mibare ikwiye gutuma inzego zitandukanye, amadini n’imiryango nyarwanda byongera imbaraga mu kwigisha indangagaciro z’ubwiyunge, kwihanganirana no gukemura amakimbirane mu miryango, mu rwego rwo kurengera ubumwe bw’igihugu n’iterambere rirambye.

 



Post a Comment

1 Comments

Imihigonews

Kwamamaza

+250788917153