
Abagenzi bo mu gihugu cy’u Budage bahuye n’ikibazo gikomeye
cy’ubukonje bukabije mu ma sitasiyo atandukanye, nyuma y’uko abashoferi barenga
ibihumbi 10 bahagaritse akazi kubera kutishimira umushahara uri hasi
n’imiterere y’akazi kabo.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’ishyirahamwe ry’abakozi Verdi,
rihagarariye abashoferi n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye z’umurimo. Iri
hagarikwa ry’akazi ryagize ingaruka zikomeye ku bagenzi batari bake
bishingikiriza ku modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Verdi yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro
byahuje iri shyirahamwe na Guverinoma y’u Budage bitatanze umusaruro, ku bijyanye no kunoza imibereho n’imikorere
y’abashoferi.
Iri shyirahamwe risaba ko abashoferi bagabanyirizwa amasaha
y’akazi, bagahabwa umwanya uhagije wo kuruhuka, ndetse bakongererwa umushahara by’umwihariko
abakora mu ijoro no mu minsi isoza icyumweru.
Guhagarika akazi kw’abashoferi byagize ingaruka kuri sosiyete
zirenga 150 zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mu ntara (Länder) 16 zigize u
Budage, zirimo Berlin, Hamburg na Bremen, aho ibikorwa by’ubwikorezi byahagaze
cyangwa bigakorwa ku kigero gito cyane.
0 Comments
Imihigonews