-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

NIGERIA: Buhari Yababajwe n’Umutekano Muke mu Majyaruguru y’Iburengerazuba n’Ahagati — Gambari


Ibrahim Gambari, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida (Chief of Staff) wa nyakwigendera wahoze Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, yatangaje ko yababajwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke cyari cyaribasiye uturere two mu Majyaruguru y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru Hagati by’igihugu mbere yo kuva ku butegetsi.

Gambari yavuze ko Buhari yababazwaga n’uko atabashije gukora ibirenzeho mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke, n’ubwo hari byinshi byakozwe mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Yabivugiye mu kiganiro Politics Today cya shene tereviziyo ku wa Mbere tariki 2 Gashyantare 2026, aho yasobanuye ko ubuyobozi bwa Buhari bwashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati:“Yakoze byinshi cyane cyane mu kwemeza ko nta gice na kimwe cy’igihugu cyari kikiri mu maboko ya Boko Haram. Ariko ikibazo cy’umutekano muke mu Majyaruguru y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru Hagati cyaramubabaje cyane.”

Gambari yanavuze ku murage w’ubuyobozi bwa Buhari, agaragaza ko hari igihe abayobozi bakuru batagerwaho n’amakuru yose nyakuri.

Yagize ati:“Hari igihe amatsinda amwe (cabals) abwira Perezida ibyo ashaka kumva aho kumubwira ibyo akeneye kumenya. Ibyo bibaho muri buri buyobozi.”

Yakomeje asobanura ko n’ubwo Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida aba afite uruhare runini, Perezida aba afite n’izindi nkomoko nyinshi z’amakuru.

Gambari yavuze ko Perezida agira amasoko menshi y’amakuru. Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida ni umwe muri yo, ariko si we wenyine.

Gambari yibukije kandi ko Buhari yari umwe mu baperezida bake ba Nigeria babanje kuba abayobozi b’igihugu ku ngufu za gisirikare, nyuma bakaza gutorerwa kuyobora mu buryo bwa demokarasi, akurikiranye na Olusegun Obasanjo.

Yasoje agira ati:“Kimwe mu byamubabaje cyane ni uko atabashije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mbere yo kuva ku butegetsi. Yaravuze ati: ‘Nakoze ibyo nshoboye byose ku baturage banjye.’”

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153