Abapfuye barimo abagore babiri, umukobwa umwe, abagabo batanu n’umwana umwe w’umuhungu, mu gihe abakomeretse batandatu bajyanywe ku bitaro bya Kibungo.
Amakuru IMIHIGO NEWS yamenye atanzwe nabari aho iyi nkuba
yakubise avuga ko abapfuye bose ari icyenda, harimo abagore babiri, umukobwa
umwe, abagabo batanu n’umwana umwe w’umuhungu, bakomoka mu tugari dutatu ari two
Kigoma, Kibimba na Jarama.
Abakomeretse ni abantu batandatu, harimo abagabo bane n’abana
babiri, bahise bajyanwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma biherereye mu
Murenge wa Kibungo ngo bakomeje kwitabwaho n’abaganga guha batangaje ko hagikorwa imibare nyayo yabakomeretse.
Bamwe mu barokotse babwiye IMIHIGO NEWS ko inkuba yakubise imvura
iri kugwa, kubera ko inzu bari bugamyemo ari ntoya hari abugamye munzu basanzwe
bayibamo(Abasekirite) ndetse n’abandibari baje ku cyambu bugamishijwe. Banavuze
ko abari hanze bose ntacyo ba baye ariko abari bugamye harimo abo basekirite
bapfuye ariko muri bo hakarokokamo umwe abandi bari mu bitabye Imana.
Bavuze ko bagowe no guterura Imirambo ngo bayigeze aho imbangukira
gutabara yariparitse, babateruraga mu maboko kuko umuhanda uva ku cyambu ugera
ruguru warangiritse cyane, imodoka zitabashije kuhagera, bituma abakomeretse
n’abapfuye baterurwa n’abantu bakoresheje amaboko kugira ngo ba bakure aho bari
bari.
Mubutumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama Bwana NDARUHUTSE Jean de Dieu ari kumwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Ingabo na DASSO, yasabye abaturage kwitwararika mu gihe nk’iki hari kugwa imvura, kwirinda kuyikoreramo imirimo itandukanye nko gukoresha telephone,radio n’ibindi bishobora gukurura inkuba cyangwa se kuyigendamo. Ati “ Hari n’abiringira ko bafite imitaka bakayigendamo kandi iriya mitaka ifite ibyuma hejuru ikurura inkuba, ikindi abantu bajye birinda gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi kuko na byo biri mu bikurura inkuba, abantu twese twirinde icyatuma inkuba idukubita icyaricyo cyose.’’
Kuri ubu imirambo twatunganyije iyi nkuru iri mubiroby’Akagari ka kibimba ariko
hari gushakwa uburyobajya kubasuzumisha kugira ngo harebwe icyaba cyateye ibi,
Twagerageje kubaza abari aho, niba hari icyobakeka cyaba cyateye ibi, Batubwiye
ko hataramenyekana icyaba cyateye ibi byago.
Muri aka karere ka Ngoma si ubwa mbere yabaye ibi, kuko biheruka kuba mu
murenge wa Zaza, tariki ya 10 Ukuboza 2025 mu Mudugudu wa Jyambere mu Kagari ka
Nyagatugunda inkuba yishe umugabo w’imyaka 41 mu gihe umugore w’imyaka 42 we
yaguye igihumure.
Ibiza biri mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda. Polisi y’u Rwanda
iherutse gutangaza ko ibiza byishe abantu barenga 130, bigasenya inzu zisaga 1900.
Mu kiganiro RNP na RIB biherutse kugirana n’itangazamakuru ku wa 5 Ukuboza
2025, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP G. Rumanzi yavuze
ko muri uyu mwaka hari ibintu byahungabanyije ubuzima bw’abantu ariko
bikanateza umutekano muke mu gihugu. Ati “Ibiza byahitanye abantu barenga 130 mu gihugu hose, harimo
abakubiswe n’inkuba ari bo benshi, abagwiriwe n’ibirombe, inkangu ndetse
n’abatwawe n’imyuzure.”
Inzu zangijwe n’ibiza muri uyu mwaka zisaga 1900, na ho imyaka
yangiritse yari kuri hegitari 1100, mu gihe amatungo yapfuye kubera ibiza
arenga 100.
IMIHIGO NEWS | With in the best News


0 Comments
Imihigonews