Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko yemera ko ibibazo by’ubukungu biri mu byatumye abaturage bigaragambya hirya no hino mu gihugu, ariko anihanangiriza abakomeje guteza imvururu, ababurira ko bagomba gushyirwa ahabakwiriye, mu gihe imyigaragambyo imaze guhitana abantu 10.
Ibi Khamenei yabivuze mu gihe Iran ikomeje guhura
n’imyigaragambyo ikomeye ifitanye isano n’izamuka ry’ibiciro, ubushomeri
n’ingaruka z’ibihano mpuzamahanga, ibintu byakajije umurego w’ubuzima bwa buri
munsi bw’abaturage.
Mu ijambo yatambukije kuri uyu wa 3 Mutarama 2026, ubwo yari mu
muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’abayisilamu b’Abashiya, Ayatollah Ali
Khamenei yavuze ko Perezida wa Iran n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari
gukora ibishoboka byose kugira ngo bakemure ibibazo by’ubukungu byugarije Iran.
Yagize ati:“Abacuruzi n’abandi baturage bigaragambije kubera ibi bibazo by’ubukungu, kandi ibyo bifite ishingiro. Ariko n'ubwo abayobozi bagomba kuganira n’abigaragambya mu mahoro, nta mpamvu yo kuganira n’abateza imvururu. Abo bagomba gushyirwa mu mwanya wabo.”
Nk’uko byatangajwe, ku wa 1 Mutarama 2026, abantu umunani bari
bamaze gupfira mu myigaragambyo, barimo n’abagize inzego z’umutekano. Mu ijoro
ryo ku wa 2 Mutarama rishyira ku wa 3 Mutarama, hapfuye abandi babiri, bituma
umubare w’abahitanywe n’iyi myigaragambyo ugera ku bantu 10.
Imyigaragambyo yibanze cyane mu mijyi mito yo mu Burengerazuba
no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Iran, aho hagaragaye imvururu zirimo
imirwano, gutwika imodoka no kwangiza ibikorwaremezo bya Leta n’iby’abikorera.
Ibarura ry’Ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru ry'ibirontaramakuru AFP rigaragaza
ko nibura imijyi 25 imaze kugaragaramo imyigaragambyo kuva yatangira ku wa 28
Ukuboza 2025.
Mu minsi ishize, imyigaragambyo yatangiye gufata indi sura, aho
mu Mujyi wa Karaj, hafi y’Umurwa Mukuru Tehran, abaturage bagaragaye batwika
ibendera ry’igihugu, mu bikorwa byaherekejwe n’amagambo arwanya ubutegetsi bwa
Iran.
Abasesenguzi bavuga ko iyi myigaragambyo ishobora gukomeza
gufata indi ntera mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kudakemuka, mu gihe Leta
ya Iran ikomeje gushakisha uko yakumira imvururu no gusubiza icyizere abaturage
binyuze mu biganiro n’ingamba za politiki n’ubukungu.


0 Comments
Imihigonews