Rurenge na Rukumberi mu bagore, Remera na Sake mu bagabo ni yo makipe yageze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.Rurenge na Rukumberi mu bagore, Remera na Sake mu bagabo ni yo makipe yageze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.
Amakipe azahagararira Akarere ka Ngoma ku mukino wa nyuma
w’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 yamaze kumenyekana, nyuma y’imikino ya
½ cya nyuma yakiniwe mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ku wa Gatanu.
Aya marushanwa y’uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti: “Twitabire
imikino twimakaza imiyoborere myiza n’umuco wo guhiga no kurushanwa.”
Mu cyiciro cy’abagore, umukino wabereye ku kibuga cya GS Kabare
wasize Umurenge wa Rurenge utsinze Rukira igitego 1-0, bituma
uhita ugira itike ya finali. Undi mukino wahuje Rukumberi na Gashanda
warangiye amakipe anganya ubusa ku busa, Rukumberi itsinda penalite 4-3.
Mu bagabo, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, umukino wari
utegerejwe cyane wahuje Remera na Jarama wasabye penalite, nyuma
yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90. Remera yitwaye neza itsinda penalite 5-4,
isezerera Jarama yakundwaga na benshi akaba n'ikipe iheruka iki gikombe.
Undi mukino wakiniwe ku isaha ya saa cyenda n’igice wahuje Sake
na Kazo, urangira Sake itsinze ibitego 2-1, ihita ibona itike yo gukina
umukino wa nyuma.
Ibi bivuze ko ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, Rurenge na
Rukumberi ari bo bazahurira ku mukino wa nyuma mu bagore, mu gihe Remera
na Sake bazahatanira itike yo guhagararira aka karere mu bagabo.
Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rihuza imirenge yose yo mu
gihugu, aho rikorwa mu byiciro bitandukanye birimo urwego rw’akarere, Intara
n’Umujyi wa Kigali, mbere yo gusoza ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa yatangiye mu 2006 yitwa Amarushanwa
y’Imiyoborere Myiza, agamije kwimakaza amahame n’indangagaciro
z’imiyoborere myiza binyuze muri siporo. Mu 2010, yahinduriwe izina afata irya Umurenge
Kagame Cup, mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame ku ruhare
rwe rukomeye mu miyoborere myiza no guteza imbere siporo mu Rwanda no mu karere
ruherereyemo.
IMIHIGO NEWS | Imikino

0 Comments
Imihigonews