Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko n’ubwo hakigaragara imbogamizi zirimo imyumvire imwe n’imwe ndetse n’ubukene, indwara zititaweho uko bikwiye zizaba zaranduwe mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2030.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, mu
Karere ka Ruhango, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya
indwara zititaweho uko bikwiye.
Mu ndwara zikiri ikibazo mu Rwanda harimo ubuheri (shishikarushime),
kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, ténia, bilharziose,
imidido, cysticercose n’izindi.
Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yavuze ko ku rwego rw’Isi izi ndwara zibasira abantu bagera kuri miliyari 1.5, zigateza ubumuga, gucika ingingo, ubukene buhoraho ndetse n’urupfu, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzirandura burundu.
“U Rwanda rwakoze byinshi mu guhashya indwara
zititaweho uko bikwiye binyuze mu gutanga ibinini by’inzoka, kuzamura isuku
n’isukura, gukora ubukangurambaga, kuvura no gukurikirana abarwayi. Ibi byose
bigaragaza imbaraga z’ubuyobozi bwiza, imikoranire myiza n’uruhare rwa buri
Muturarwanda,” — Dr. Mukagatare Isabelle.
Yongeyeho ko n’ubwo hari intambwe igaragara yatewe, hakiri
indwara zigigaragara cyane zirimo inzoka zo mu nda, bilharziose, kurumwa
n’inzoka zifite ubumara, ibisazi by’imbwa, ibibembe, imidido n’ubuheri.
Dr. Mukagatare yasobanuye ko kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga
ari umwanya wo kwigenzura, kureba ibikiri imbogamizi no kunoza ingamba kugira
ngo intego y’igihugu yo kuzirandura igerweho bitarenze 2030.
Ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye, Umuyobozi w’Ishami ryawo
ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yashimiye uburyo Leta y’u
Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya izi ndwara, ashimangira ko
abazirwaye bitabwaho kandi benshi bakazivurwa bagakira.
“U Rwanda rwaranduye indwara y’umusinziro, bityo
n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye birashoboka ko zazirandurwa mu gihe
hakomeje gukorera hamwe,” — Dr. Brian Chirombo.
Ku rwego rw’abaturage, Nyirabyenda Josiane, utuye mu Mudugudu wa
Nyagasozi mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko atari azi
byinshi ku ndwara zititaweho uko bikwiye uretse inzoka zo mu nda.
“Baduha ibinini buri mezi atandatu numva bihagije.
Ariko hari abandi bumva ko kuvura izindi ndwara bihenze, bityo Leta ikwiye
kongera ubukangurambaga ikamanuka ikagera ku baturage,” —
Nyirabyenda Josiane.
RBC igaragaza ko u Rwanda rumaze kugera ku ntsinzi ishimishije,
aho rwaranduye indwara y’umusinziro nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Umubare w’abandurwaga n’inzoka zo mu nda wagabanutse uva kuri 66% mu 2020 ugera
kuri 39%, mu gihe indwara y’ibibembe yagabanutseho 30% mu 2025. Indwara
y’ibinyoro nayo yamaze guhashywa ku buryo itakivugwa mu Rwanda.
Abashinzwe ubuzima bagaragaza ko gukomeza ubukangurambaga,
kunoza serivisi z’ubuvuzi no guhindura imyumvire y’abaturage bizihutisha intego
yo kurandura burundu indwara zititaweho uko bikwiye, bigateza imbere ubuzima
rusange n’iterambere rirambye ry’igihugu.



0 Comments
Imihigonews