-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

RTDA Iteguza Amabwiriza Mashya ku Bwikorezi bwo mu Mazi mu Rwanda no ku Kiyaga cya Kivu


Ibi bizafasha guca akajagari mu bwikorezi bwo mu mazi no guteza imbere umwuga mu Rwanda no ku Kiyaga cya Kivu.


Mu nama yabereye mu Karere ka Rusizi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) cyijeje abashoferi b’ubwato bunini n’abafite ibyombo ko hazashyirwaho umurongo uhamye ugenga ubwikorezi bwo mu mazi, hagamijwe guca akajagari no guteza imbere ubwikorezi mu buryo bwa kinyamwuga mu Rwanda no ku Kiyaga cya Kivu.
Abashoferi b’ubwato bunini bw’imizigo n’abafite ibyombo mu Kiyaga cya Kivu bari mu nama yahuje abayobozi ba RTDA n’abashoramari mu bwikorezi bwo mu mazi. Inama yari igamije kugaragaza ibibazo biri mu gutwara ubwato no kuganira ku ngamba zateza imbere umwuga.
Perezida wa Koperative y’Abashoferi b’Ibyombo, Ntezirizaza Anastase yavuze ko abashoferi bahura n’ingorane zirimo guhembwa imishahara mito no kutahabwa agaciro muri Congo kuko basabwa uruhushya rwo gutwara. Ibi byagaragaje ko hakenewe amahugurwa n’ibyangombwa byemewe kugira ngo umwuga ube kinyamwuga.

Ntezirizaza yagaragaje ko hakenewe gushyiraho ibyapa byo mu mazi bigaragaza aho abashoferi bakwiye kwitondera, bikarushaho kurinda impanuka.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite ibyombo, Frank Ntambara, yavuze ko hari ubwato butwaye abakozi benshi n’ibintu bifite agaciro kanini ariko butarimo ubwishingizi cyangwa uruhushya rwo gutwara, bikaba intandaro y’impanuka n’ibihombo.


Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Twagirimana Theoneste, yavuze ko gutanga ibyangombwa no guha amahugurwa abashoferi bizatuma ubwikorezi bwo mu mazi buba kinyamwuga kandi burimo umutekano.

Hagati aho, kugeza mu 2023, mu Rwanda habarurwaga ubwato 323 bwemerewe gutwara abantu n’ibintu, mu gihe mu Kiyaga cya Kivu habarurwa ubwato bw’abarobyi 1063, bikerekana ko hari icyuho mu kugenzura no guha uburenganzira bwemewe n’amategeko abashoferi.
Frank Ntambara ati: “Ubusanzwe moto igendaho abantu babiri, uyitwaye agomba kuba afite ubwishingizi n’uruhushya, ariko ubwato bufite agaciro kanini bukaba butwarwa n’umuntu udafite uruhushya. Ibi bivamo impanuka zo mu mazi zigira ingaruka ku buzima n’ibyabo.”
RTDA ivuga ko igiye gushyiraho gahunda ihamye y’amahugurwa n’ibyangombwa, hagamijwe ko umwuga wo gutwara ubwato ugira umutekano, ubunyamwuga n’agaciro mu gihugu no ku kiyaga cya Kivu.

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153