-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rubavu: Inka zirenga 12.000 zafashije abaturage mu kwivana mu bukene 2025 (Amafoto)


Gahunda ya Girinka yatanze umusaruro ushimishije, ifasha abaturage kuzamura imibereho yabo no guteza imbere ubukungu bw’akarere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko kuva mu 2006 hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 12 mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya Girinka, ndetse gahunda ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ubukene mu karere.

Ku wa 31 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema, habaye igikorwa cyo kwitura mu rwego rwa Girinka aho abaturage bahawe inka 30. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimangiye ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage kwigobotora ubukene no guteza imbere imibereho myiza mu miryango yabo.
Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo mu Ukwakira 2025 yerekana ko mu myaka itatu ishize, Akarere ka Rubavu kafashije abaturage kwivana mu bukene ku kigero cya 49,7%, mu gihe impuzandengo y’igihugu yari ku kigero cya 62,4%.

Meya Mulindwa avuga ko inka ifatwa nk’uruganda mu rugo, kuko itanga ifumbire, amata y’abana, amafranga yinjira mu rugo, ndetse igafasha mu bucuruzi no guteza imbere ubukungu bw’akarere. Abaturage bahawe inka barasabwa kuyirera neza, kuyishyira mu bwishingizi, no gukoresha neza umusaruro wayo.

Yongeyeho ko gahunda ya Girinka idahagarara gusa ku korora, ahubwo inafasha abaturage kugera ku bucuruzi no gusagurira amasoko yo mu mahanga. Umuturage afashwa kwivana mu bukene burundu no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu Karere ka Rubavu, kuva gahunda yatangizwa mu 2006, hamaze gutangwa inka 12.647, izikomoka ku kwitura zimaze kugera kuri 5.986, byose bikaba bigamije kuzamura imibereho y’abaturage no gufasha igihugu muri rusange.


Gahunda ya Girinka mu Karere ka Rubavu yagaragaje ko iterambere ry’imibereho y’abaturage rishoboka iyo habayeho gufatanya hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, kandi abaturage bibukijwe ko gufata neza inka bahawe ari intambwe ikomeye mu kwivana mu bukene no guteza imbere ubukungu bw’akarere.

 cc: igihe

IMIHIGO NEWS | With in the best News

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153