-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda mu nkambi ya Mahama zigaragambije zamagana amagambo ya Gen Maj Sylvain Ekenge



Zasabye Umuryango Mpuzamahanga gukurikirana amagambo y’urwango bavuga ko ashobora guhembera ihohoterwa n’ubwicanyi.

Impunzi z’Abanye-Congo zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zakoze imyigaragambyo y’amahoro zamagana amagambo y’urwango aherutse kuvugwa na Gen Maj Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zisaba ko yakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Iyi myigaragambyo yabaye ku wa 1 Mutarama 2026, ikorerwa mu mahoro mu nkambi zirimo Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe ndetse na Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe. Abayitabiriye bakoze ingendo bazenguruka inkambi zitandukanye, bitwaje ibyapa n’indangururamajwi, bagaragaza ko amagambo yavuzwe na Gen Maj Ekenge abangamiye umutekano wabo n’uburenganzira bwabo nk’abaturage ba RDC.

Ku wa 27 Ukuboza 2025, Gen Maj Sylvain Ekenge yari yatumiwe kuri Televiziyo yo muri RDC mu kiganiro cyagarukaga ku mutekano wo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Kivu. Muri icyo kiganiro, yavuze amagambo yibasira Abatutsi, avuga ko gushyingiranwa n’Abatutsikazi ari ikibazo gikomeye, anatanga imvugo impunzi zivuga ko ishingiye ku ivangura.

Aya magambo yakurikiwe n’igitutu cy’amahanga cyatumye Gen Maj Ekenge ahagarikwa ku mirimo ye, icyakora impunzi zivuga ko icyo cyemezo kidahagije.


 Umutoni Chantal, utuye mu Nkambi ya Mahama, yavuze ko imyigaragambyo bakoze igamije kumvikanisha akarengane bahura nako no gusaba Isi kudaceceka.

Ati:“Turamagana politiki ya Leta ya RDC ikomeje kutwita abanyamahanga ku butaka bwacu no gushyigikira ivangura n’ubwicanyi. Amagambo ya Gen Maj Ekenge ashobora gutuma hari abandi baturage bafata iya mbere mu kwica Abatutsi.”

Mukakayonga Justine, umaze imyaka 30 ari impunzi, yavuze ko amagambo yavuzwe agaragaza ko impamvu y’ubuhunzi bwabo ikiriho.

Ati:“Turifuza ko amahanga yatubera umuvugizi, Leta ya Congo ikatwemera nk’abaturage bayo kugira ngo dusubire iwacu.”

Mandera Eric w’imyaka 25 we yavuze ko agahinda ke katuruka ku kuba yaravukiye mu buhunzi, akura yumva amagambo abasebya.

No mu Nkambi ya Kigeme, icumbikiye impunzi zirenga 14.000 z’Abanye-Congo, habaye imyigaragambyo y’amahoro. Abayitabiriye bagaragaje ko barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi, basaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora.

Mukansanga Judith, ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko babayeho mu buzima bugoye, abandi bakishimira iminsi mikuru bo bari mu marira.

Uhagarariye Impunzi z’Abanye-Congo, Ndayisaba Christophe, yavuze ko amagambo ya Gen Maj Ekenge atandukanye n’indangagaciro z’ubumuntu.

Ati:“Kumuhagarika ku mirimo ntibihagije. Turasaba ko ashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kuko imvugo nk’izi zihembera Jenoside.”

Umuyobozi w’Inkambi ya Kigeme, Munyakarambi Sebutozi Edson, yavuze ko impunzi zifuza gutaha iwabo aho gukomeza kwitwa impunzi imyaka n’imyaka.


Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zivuga ko amagambo ya Gen Maj Sylvain Ekenge ari ikimenyetso cy’imitegekere ishingiye ku ivangura muri RDC, igira ingaruka ku mutekano wabo n’uburenganzira bwabo. Zisaba ko Umuryango Mpuzamahanga wagira uruhare rufatika mu gukemura iki kibazo, kugira ngo zibone amahirwe yo gutaha mu gihugu cyazo mu mahoro n’umutekano.

 Kirehe/Mahama

IMIHIGO NEWS |  With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153