Ku wa 10 Mutarama 2026 u Rwanda rwitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yahuje Abaminisitiri b’Ingabo yabereye i Livingstone muri Zambia, hagamijwe kwiga ku bibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingaruka bigira ku mutekano w’akarere kose.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bigize ICGLR mu nzego z’umutekano, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impungenge ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iyi nama na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal
Marizamunda. Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko iyi nama yibanze ku
gusuzuma uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC, n’ingamba zafatwa mu
rwego rwo gukumira ibibazo bikomeje kuhagaragara.
Yagize iti:"Inama yibanze ku bibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi bikomeje
kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
n’ingaruka bigira ku mutekano w’akarere kose."
Iyi nama y’Abaminisitiri b’Ingabo yabanjirijwe n’inama y’itsinda
ry’inzobere mu by’umutekano za ICGLR yateranye ku wa 8 Mutarama 2026,
ikurikirwa n’inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu bihugu bigize uyu muryango
yabaye ku wa 9 Mutarama 2026.
Mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara umutekano muke uterwa
ahanini n’ubwumvikane buke hagati ya Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23
rigenzura bimwe mu bice by’iki gihugu. Uyu mutekano muke kandi ugenda usemburwa
n’amagambo y’urwango n’ivangura atangazwa na bamwe mu bayobozi barimo
n’abasirikare ba Leta ya Congo, agamije gutesha agaciro Abanye-Congo bo mu
bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Ibi bikorwa by’ivangura bimaze imyaka myinshi bibera mu Burasirazuba
bwa Congo, byagiye biteza imvururu n’intambara zatumye abaturage benshi
bahunga, bamwe bakambuka imipaka bagahungira mu bihugu bituranye birimo n’u
Rwanda, aho hari abamaze imyaka irenga 25 mu buhungiro.
Ikibazo cy’umutekano muke muri aka gace kandi gishingiye ku kuba Leta
ya RDC yarahisemo gukorana no kwihuza n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, ugakomeza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura
rishingiye ku moko. U Rwanda rwagiye rusaba kenshi ko uyu mutwe usenywa
burundu, ariko kutabigira byatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi, nyuma
y’ibitero bitandukanye FDLR yagiye igaba ku butaka bw’u Rwanda.
Mu mpera za 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro arimo ingingo yo kurandura burundu umutwe wa FDLR nk’intandaro ikomeye y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Aya masezerano yakurikiye andi yasinywe hagati ya Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23, yari ahagarariwe na Leta ya Qatar nk’umuhuza.
N'ubwo aya masezerano yashyizweho, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uracyari
ikibazo gikomeye, aho impande zombi—Leta ya Congo n’ihuriro rya
AFC/M23—zikomeje gushinjanya kutubahiriza agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano
byemeranyijwe. Iki kibazo gikomeje kuganirwaho ku rwego rw’imiryango ya Afurika
no ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu n’abahuza barimo Qatar na Leta Zunze
Ubumwe za Amerika bakomeje kugerageza gushaka ibisubizo birambye.
IMIHIGO NEWS | With in the best News

0 Comments
Imihigonews