![]() |
| Léon MUGENZI, Umuyobozi w’ishami ry’abarimu muri REB |
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo gahunda ya Leta y’amahugurwa ku bakozi b’inzego z’uburezi no gutanga impamyabumenyi mu bijyanye na AI ifungwe, abarimu baracyabona imbogamizi ku bijyanye n’amakuru atandukanye ndetse n’impamyabumenyi zemewe basabwa kubona. Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’Abarimu, Imiyoborere n’Imyitwarire mu kigo cy’Ibanze gishinzwe uburezi (REB) Bwana Léon MUGENZI, yatangaje ko vuba aha hazakorwa inama yihutirwa isobanura neza ibyangombwa n’umurongo uhamye abarimu bagomba gukurikiza.
Gahunda ya Leta yo guhugura abakozi b’inzego z’uburezi ku masomo ajyanye n’Ubwenge
bukorano (AI) harimo n'amasomo ajyanye na AI Literacy, Understand How
AI Impacts You and Your Government, One Million na Introduction
to Artificial Intelligence ari gukorwa kuva ku wa 28 Ukuboza 2025
babitangaza kugeza ubu.
Nyuma y’ibibazo biri kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ni mu gihe hakomeje
kongerwa igihe kikava ku wa15 Mutarama 2026 bagashyira ku wa 31 Mutarama 2026 nk’uko
ibaruwa ya Minisiteri y’Umurimo mu Rwanda ibivuga.
Abakozi bo mu mashuri cyane cyane abarimu barasabwa kwitabira aya
mahugurwa ku bwinshi gusa nuko amakuru menshi bahabwa kuri ibi aba avuguruzanya,
bigatuma benshi batabasha kumenya neza certificates bagomba kubona. Hari
n’ababazwa n’uko hari abashinzwe uburezi mu turere nabo batamenya neza aho aya
mahugurwa aturuka n’icyo basobanurira abo bayoboye, abarimu bakwiye gukora cyane kandi bakibuka akazi kabo ko kwigisha bitavaho ngo babisimbuze iyi AI, Bibaza abatanga izo link kandi nabo batabasha gusobanura ibiri muri link. Gusa icyo bahuriraho niko bavuga ko isomo rya One million riri kubagora cyane kandi aho baba kubona network zikina video iri kuri murandasi biragoye.
Niyo mpampamvu rero, Bwana Léon MUGENZI Umuyobozi w’ishami rishinzwe
Iterambere ry’Abarimu, Imiyoborere n’Imyitwarire y’Abarimu muri REB, abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze arasobanura ko vuba aha hazaba ikiganiro gisobanura neza certificates
zemewe ku barezi, ndetse hateganyijwe n’inama yihutirwa izafasha abarimu
kumenya neza umurongo uhamye n’amahugurwa bagomba gukurikirana.
MUGENZI yanavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abarimu gutahura neza
uko AI ishobora kugira ingaruka ku kazi kabo no mu burezi muri rusange, kandi
ko certificates bazabona zizabafasha gutera intambwe mu kwigisha amasomo yabo no
mu mikorere y’ishuri.
Abarebwa n’aya mahugurwa barasabwa gukurikirana amakuru azatangazwa na
Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’uturere, kugira ngo bamenye neza igihe n'uburyo bwo kwiyandikisha n’impapuro zemeza n’ubumenyi bazahabwa. Léon MUGENZI
asaba abarimu gukomeza gukurikirana ubutumwa bwose buzatangwa ku mbuga
nkoranyambaga za REB no mu turere kugira ngo basobanukirwe n’inzira igomba
gukurikizwa.

0 Comments
Imihigonews