Abakinnyi ba filimi b’Abanyamerika Jonathan Majors na Meagan Good, baherutse kurushinga, bahawe ubwenegihugu bwa Guinée-Conakry nyuma yo gusanga inkomoko yabo ifitanye isano n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, binyuze mu isuzuma ry’uturemangingo ndangasano (DNA).
Ibi byabereye mu birori byihariye by’umuco byateguwe na Minisiteri y’Umuco ya
Guinée, mu rwego rwo guha ikaze Abanyafurika baba mu mahanga basubira ku
nkomoko yabo. Uru ruzinduko rw’aba bakinnyi rwatangajwe n’itangazamakuru
mpuzamahanga, harimo na BBC, rukaba rwagaragaje intambwe Guinée ikomeje gutera
mu guhuza Afurika n’abana bayo baba hanze yayo.
Nk’uko byatangajwe, Jonathan Majors na Meagan Good bagiriye uruzinduko muri
Guinée muri iki cyumweru, aho bahawe ubwenegihugu mu birori byabereye ahitwa Gbassi
Kolo, ikigo cy’umuco n’ubukerarugendo giherereye hanze y’Umurwa Mukuru Conakry.
Ibyo birori byaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo zishingiye ku muco wa
Guinée, bigaragaza umwihariko w’iki gihugu mu kwakira abashyitsi bacyo.
Impapuro z’ubwenegihugu zahawe aba bombi na Djiba Diakité,
Minisitiri muri Perezidansi ya Guinée, wabigenje mu izina rya Perezida Mamadi
Doumbouya. Mu ijambo yabagejejeho, Diakité yagize ati: “Twese twemera ko
muri mu bahungu n’abakobwa ba Guinée b’inyangamugayo kandi bakwiriye
guhagararira igihugu cyacu hirya no hino ku Isi.”
Jonathan Majors, wamamaye muri filimi nka Creed
ndetse no muri Ant-Man ya Marvel, yavuze ko iki gikorwa kimusigiye
igisobanuro gikomeye, ashimangira ko gushaka ubwenegihugu bwa Guinée byari mu
rwego rwo “kuziba icyuho kiri hagati y’ibyo bakora nk’abahanzi n’aho
bakomoka mu muryango mugari w’Abanyafurika batuye mu mahanga.”
Ku rundi ruhande, Meagan Good yatangaje ko uru rugendo
rwamukoze ku mutima cyane, by’umwihariko kuko ari bwo bwa mbere yari ageze muri
Guinée. Mu itangazo ryabo ryashyikirijwe BBC nyuma y’ibi birori, aba bombi
bagaragaje ko umubano bafitanye na Guinée bawufata nk’uw’igihe kirekire, bagira
bati: “Dushaka kuzabona kugira urugo hano kandi tukamara igihe muri Guinée.
Ibi si ibihe by’akanya gato, ni umubano tubona uzakura kandi ugakomera uko
igihe kizagenda gihita.”
Meagan Good w’imyaka 44 na Jonathan Majors w’imyaka 36
batangiye gukundana mu 2023, basezerana kubana nk’umugabo n’umugore mu 2025.
Guinée yiyongereye ku bindi bihugu byo muri Afurika bifite intego yo kongera guhuza umugabane n’abana bawo baba mu mahanga. Mu mwaka ushize, umuhanzi w’Umunyamerika Ciara yabaye umwe mu byamamare bya mbere bahawe ubwenegihugu bwa Bénin, mu gihe Ghana na yo yahaye Abanyamerika b’Abirabura 524 ubwenegihugu, ikurikira umuhamagaro watanzwe mu 2019 n’uwari Perezida Nana Akufo-Addo agira ati “Nimugaruke mu rugo”. Izi gahunda zose zigamije gusana amateka no kongera kubaka umubano w’Abanyafurika n’abo bakomokaho hirya no hino ku Isi.


0 Comments
Imihigonews