
Fresherikuishuri
Ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire no guteza imbere
ubuzima bw’abanyeshuri no gushyira isuku ku isonga mu ireme ry’uburezi bw’u
Rwanda
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ubukangurambaga bwiswe FresheriKuIshuri,
Ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ihoraho mu
mashuri yose yo mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ya “Isuku
Hose Campaign”. Ubu bukangurambaga buzashyirwa mu bikorwa guhera ku wa 12
Mutarama 2026 kugeza mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa
2025/2026, bukitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi, abarimu,
abanyeshuri n’ababyeyi, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’ireme
ry’uburezi.
Isuku n’isukura ikomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi
zigira uruhare rukomeye mu myigire n’Imyigishirize myiza, ubuzima bwiza
n’imyitwarire iboneye by’abanyeshuri. Ni muri urwo rwego MINEDUC yateguye
ubukangurambaga bwiswe FresheriKuIshuri,
bugamije gutuma isuku idafatwa nk’igikorwa gikorwa rimwe na rimwe, ahubwo ikaba
umuco uhoraho wubahirizwa buri munsi mu bigo by’amashuri. Ubu bukangurambaga
bushyira imbere ihinduka ry’imyumvire n’imyitwarire, hagamijwe kubaka amashuri
meza ateza imbere indangagaciro n’ejo hazaza h’igihugu.
MINEDUC igaragaza ko ishuri rifite isuku n’isukura bihoraho
rifasha abanyeshuri kugira ubuzima bwiza, kwiga batekanye, kwitwara neza no
kugera ku ntsinzi mu masomo. Intego rusange ya ya FresheriKuIshuri n’uguteza
imbere umuco w’isuku n’isukura ihoraho mu mashuri yose yo mu Rwanda.
By’umwihariko, ubu bukangurambaga bugamije gukangurira amashuri
gushyira isuku mu bikorwa bya buri munsi, guteza imbere indangagaciro zo
kwiyubaha n’inshingano mu banyeshuri, kongera uruhare rw’abarimu, abayobozi,
ababyeyi n’abafatanyabikorwa, no guhuza ibikorwa by’amashuri n’intego za Leta
zijyanye n’imibereho myiza.
Nk’Uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uburezi, Nyuma y’ishyirwa mu
bikorwa ry’ubu bukangurambaga, hitezwe ko amashuri azaba afite gahunda zihoraho
z’isuku n’isukura, abanyeshuri bakagaragaza isuku y’umubiri n’imyambaro
itunganye, ndetse n’imyitwarire iboneye. Ibyumba by’amashuri, ubwiherero, aho
gukarabira intoki, aho kurara n’amakoni y’amashuri bizaba bisukuye kandi
bikoreshwa neza. Harateganywa kandi kunoza isuku yo mu gikoni, ku biribwa
n’ububiko bwabyo, ndetse no guha imbaraga komite z’ubuzima n’amatsinda y’isuku
mu mashuri.
Ubukangurambaga bwa FresheriKuIshuri buzashyirwa mu bikorwa ku
nzego zitandukanye zirimo Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere, Imirenge
n’amashuri ubwayo. Ibikorwa biteganyijwe birimo gutangiza ku mugaragaro
ubukangurambaga, gusura amashuri yatoranyijwe agaragaza urugero rwiza rw’isuku,
gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’isuku ya buri munsi, no
gukoresha ubutumwa bugamije guhindura imyitwarire.
Ubutumwa bwa FresheriKuIshuri bushimangira ko gukora isuku ari
igikorwa cya buri munsi kandi ko igomba gutozwa abana bato no kubatoza ihame y’isuku kuko byoroshye birimo
gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukoresha neza ubwiherero no gutunganya
aho bigira n’aho batekera. Harateganywa kandi inyigisho ku isuku yo mu kanwa
gutunganya jardin z’amashuri, gucunga imyanda hatandukanywa iyabora n’itabora
gushyira ibyapa byigisha isuku no gusana no kunoza ubwiherero n’ubukarabiro bwangiritse
aho butari bakabuhashyira.
By’umwihariko, abanyeshuri basabwa gukora isuku y’umubiri
n’imyambaro nk’inshingano zabo, abarimu n’abayobozi bagasabwa kuba
icyitegererezo n’indorerwamo mu gihe ababyeyi bagira uruhare mu gutegura abana
babo neza mbere yo kujya ku ishuri.
Ubu bukangurambaga buzitabirwa n’abayobozi ku nzego zose
z’igihugu, abayobozi b’amashuri, abarimu, abanyeshuri bo mu byiciro byose,
ababyeyi, abagize komite z’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi
n’imibereho myiza.
IMIHIGO NEWS | With in the best News
0 Comments
Imihigonews