![]() |
| Somalia foreign affairs resolves diplomatic dispute between embassies in Kenya and Tanzania |
Ubuyobozi bw’Ububanyi n’Amahanga bwa Somalia bwatangaje ko ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cyo kutumvikana hagati ya Ambasade ya Somalia muri Kenya n’iya Somalia muri Tanzania cyabonye igisubizo kirambye, kandi ko kitazongera kubaho ukundi.
Ibi byabaye nyuma y’amakuru yasakaye mu kwezi kwa Nzeri 2025,
avuga ko Ambasade ya Somalia muri Tanzania yatunguwe no gusanga hari inenga
yayivugwagaho mu ruzinduko Ambasaderi wa Somalia muri Kenya Bwana Jabril
Ibrahim Abdulle, yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Icyo gihe, Ambasade ya Somalia muri Tanzania, yari inahagarariye
inyungu za Somalia muri RDC, yatangaje ko itari yamenyeshejwe iby’urwo
ruzinduko, ishimangira ko byarenze ku mategeko n’amabwiriza agenga imikorere ya
za ambasade mu bihugu zihagarariwemo.
Icyatunguranye benshi ni uko Ambasade ya Somalia muri Kenya
yahise isubiza, ariko yiregura ku byavuzwe, inagaragaza ko urwo ruzinduko rwari
rugamije gushimangira imikoranire n’abacuruzi b’Abanya-Somalia mu bijyanye
n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Mu mahame mpuzamahanga, kugaragaza umwuka mubi hagati ya za
ambasade z’igihugu kimwe bifatwa nk’ibidasanzwe kandi nk’amahano mu mubano
w’ibihugu, kuko amakimbirane n’ibitumvikanyweho asanzwe akemurirwa mu nzira
z’ibanga, aho gushyirwa ku mugaragaro.
Gusa Guverinoma ya Somalia yatangaje ko ibyabaye byari ikosa
ryabayeho rimwe gusa, ikanemeza ko ryabaye isomo ku bandi ba ambasaderi bayo
bakorera mu mahanga, bityo ko ritazongera kubaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya
Somalia, Ali Omar, yemeje ko hashyizweho komite njyanama ishinzwe gukurikirana
imyitwarire n’imikorere y’aba ambasaderi.
Yagize ati: “Ikibazo cyakemutse. Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga yashyizeho komite njyanama igamije kwita kuri icyo kibazo. Aba
ambasaderi bombi bahamagajwe n’iyo komite, bagirwa inama ku cyakorwa kugira ngo
kitazongera kubaho.”
Yakomeje ashimangira ko icyo cyemezo kigamije kubungabunga isura
ya Somalia mu ruhando mpuzamahanga no gukumira amakosa ashobora kongera guteza
umwuka mubi mu mubano w’ibihugu.
IMIHIGO NEWS | Politiki


0 Comments
Imihigonews