Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba miliyoni 6 Frw mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2026.
Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, mu ijoro ryo kuru uyu wa 25 rishyira ku wa 26 Mutarama, nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura bakoze mu rugo rw’umuturage uhagarariye amabanki atandukanye (agent). Bakoze icyaha cyo gucukura inzu, batwara arenga miliyoni 6 Frw.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko abafashwe basanganywe amafaranga angana na 4.630.000 Frw.
Ati:“Ubu bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kibeho, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
![]() |
| Abafashwe bafugiwe kuri sitasiyo ya kibeho |
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage kwirinda kubika amafaranga mu ngo, ahubwo ko bagana ibigo by’imari bibabikira ndetse bagakomeza gukoresha ikoranabuhanga, kuko ari ho umutekano w’amafaranga yabo wabungabungwa neza kurushaho.


0 Comments
Imihigonews