NISR ni ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu rwanda cya tangaje
ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka
wa 2024, Imibare y’ibigo byandika ibyakozwe mu Rwanda ariko mu bigo byose yazamutse ku kigeranye cya 2 % Uva kuri 15.953 % ugera kuri 36.706 % muri uwo
mwaka.
Iri barura rigaragazwa muri raporo y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR (National Institute of Statistics of Rwanda) yo ku wa 31
Ukuboza 2025.
Ivuga ko mu mwaka wa 2023,
mu Rwanda hari ibigo 31.394 byanditse ibyakozwe, byari bifite abakozi 446.598.
Kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2024, hari abakozi 559.760 bibumbiye hamwe mu bigo
36.706 byandika ibyakozwe.
Ibigo bisaga 36.706 byari mu Rwanda mu 2024, ibito cyane byari
4.125, ibito byari 17.664, ibiringaniye byari 9.415, naho ibigo binini byari
5.502. Ibigo 9.207 ni byo byayoborwaga n’abagore, mu gihe 27.499 byo
byayoborwaga n’abagabo.
Ibigo bito cyane biba bifite abakozi bari hagati y’umwe na
batatu, ibito bigira abari hagati ya 4 na 30, ibiranganiye bigira hagati ya 31
na 100, naho ibigo binini bigira abarenze 100.
Mu 2024, ibigo by’ubucuruzi, gukanika imodoka n’ibindi
binyabiziga ni byo byari byinshi mu Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko byari
17.155, bigakurikirwa n’ibitanga serivisi z’amacumbi byari 5.246, iby’uburezi
byari 5164 n’inganda zari 2037.
NISR yabonye ko mu 2024, mu gihugu hari ibigo 241.354 bitandika
ibyakozwe byari bifite abakozi 347.683, bivuye kuri 229.386 byariho mu 2023,
byari bifite abakozi 358.838. Mu 2020 byari 203.655, bifite abakozi 297.568.
Raporo rusanga yagaragaje ko umwaka wa 2024 ibingana na 87,0%
by’ibigo ari byo bitabaruraga ibikorwa byabyo ku buryo buhoraho mu Rwanda naho
11,4% by’ibigo byabaruraga ibyo bikora na 19,6% mu bitabarura ibyo bikora
bigaragaza ko ingwate idahagije ariko muri rusange bafite imbogamizi yo kugera
ku nguzanyo.
Amafaranga yinjijwe n’ibigo bikora ibaruramari yari miliyari
16.315 Frw mu mwaka wa 2024, hasohorwa miliyari 13.770 Frw.
Mu 2020, hinjiye miliyari 7.282 Frw, hasohoka 7.295 Frw. Mu 2023, hinjiye
13.973 Frw, hasohoka miliyari 15.109 Frw.

0 Comments
Imihigonews