-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abayobozi bakuru mu Rwanda bahawe impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro

Mu Rwanda, hari abayobozi bakuru n’abantu b’indashyikirwa bagize uruhare rukomeye mu miyoborere, uburezi, ubuzima, uburinganire n’iterambere ry’igihugu, ku buryo Kaminuza Mpuzamahanga zitandukanye zabahaye impamyabumenyi zicyubahiro cyo kubashimira (Honorary Doctorates).

Izi mpamyabumenyi zitandukanye n’izo umuntu abona yize amasomo asanzwe, kuko zitangwa mu rwego rwo gushimira umusanzu udasanzwe n’ingaruka nziza byagize ku muryango mugari, ku gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi nkuru, twabateguriye urutonde rw’abayobozi n’abantu bakomeye mu Rwanda bafite izi mpamyabumenyi, harimo n’abo benshi bashobora kuba mutazi ko bazifite.

1.   Madamu Jeannette Kagame

Tariki ya 25 Mutarama 2026, Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na University of Global Health Equity (UGHE), mu muhango wabereye ku ishami ry’iyi kaminuza i Butaro mu Karere ka Burera, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 UGHE imaze ikorera mu Rwanda.

Yashimiwe umusanzu udasanzwe yatanze mu kwita ku baturage, guteza imbere uburezi n’ubuzima, kurengera uburenganzira bw’abagore, guteza imbere uburinganire n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame azwi cyane nk’uwashinze Imbuto Foundation, umuryango wagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no kuba umwe mu batangije ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika rigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abagore n’abana ku mugabane wa Afurika. Yanagize uruhare rufatika mu bikorwa bya Unity Club, byagize ingaruka zikomeye mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda.

2.   Perezida Paul Kagame

Ku wa 5 Kamena 2024, Yonsei University yo muri Koreya y’Epfo yahaye Perezida Paul Kagame Impamyabumenyi y’Icyubahiro mu Gahunda n’Imicungire by’Igihugu (Public Policy and Management), ashimirwa uruhare rwe mu kuyobora u Rwanda mu nzira y’iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.

Uyu Mukuru w’Igihugu afite n’izindi mpamyabumenyi nyinshi z’icyubahiro yahawe na Kaminuza zitandukanye ku isi, zirimo Doctor of Laws yahawe na University of the Pacific muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2005, ashimirwa ubuyobozi bwe mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2006, Oklahoma Christian University nayo yamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro n’umutekano, mu gihe mu 2007 University of Glasgow yo muri Scotland yamuhaye Doctor of Law. Mu 2012, William Penn University yo muri Amerika yamuhaye Doctorate of Humane Letters.

3

4. Dr. Louise Mushikiwabo

Dr. Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Yerevan State University muri Armenia mu Ukwakira 2021.

Yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu mibanire mpuzamahanga, guteza imbere Francophonie no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa ku rwego rw’isi, by’umwihariko mu guhuza ibihugu bifite amateka n’inyungu zitandukanye.

5.   Ubu, bose bafite Dr

IMIHIGO NEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153