U Rwanda rurega u Bwongereza mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza (PCA) ruvuga ko rwishe amasezerano ajyanye n’abimukira n’ubufatanye mu iterambere, rukanze kwishyura amafaranga yari yarumvikanyweho.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yajyanye Guverinoma y’u
Bwongereza mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza (Permanent Court of Arbitration –
PCA) rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, iyishinja kutubahiriza ku bushake
amasezerano ibihugu byombi byari byaragiranye ajyanye no kohereza mu Rwanda
abimukira badafite ibyangombwa no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.
Nk’uko byemejwe n’itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma
y’u Rwanda, iki kirego cyatanzwe ku wa 24 Ugushyingo 2025 hashingiwe ku ngingo
ya 22 y’ayo masezerano, iteganya ko impande zombi zigomba gukemura amakimbirane
binyuze mu nzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Aya masezerano yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, agamije
gushakira umuti ikibazo cy’abimukira binjiraga muri icyo gihugu mu buryo
bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane abakoresha inzira z’amazi banyuze mu
nyanja ya Manche, benshi muri bo bakabaho mu bihe bigoye kandi bibangamiye
ubuzima bwabo.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ayo masezerano yari anagamije
gukemura impamvu zishingiye ku busumbane mu mahirwe y’ubukungu n’imibereho
hagati y’ibihugu, ari na byo akenshi bituma abantu bafata icyemezo cyo kwinjira
mu bihugu byateye imbere mu buryo butemewe n’amategeko.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Ubu bufatanye bwagaragazaga
ubushake bw’u Rwanda mu gufasha abababaye, bushingiye ku mateka yarwo
n’ubunararibonye mu kwakira no gucumbikira impunzi n’abimukira baturutse hirya
no hino ku Isi.”
Mu Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku
masezerano ajyanye no kohereza i Kigali abimukira badafite ibyangombwa, ajyana
n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu
bikorwa ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024.
Icyakora, Sir Keir Starmer akimara gutorerwa kuyobora Guverinoma
y’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise atangaza ko ayo masezerano
ahagaritswe, avuga ko adatanga umusaruro mu gukumira abimukira bakomezaga
kwinjira mu gihugu cye bakoresheje ubwato buto.
Leta y’u Rwanda yahise yamagana icyo cyemezo, igaragaza ko
cyafashwe u Rwanda rutabanje kugishwa inama, bityo kikaba ari uguhonyora
amasezerano ku bushake no kuyahagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko
mpuzamahanga.
Mu itangazo, Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Iki cyemezo
cyafashwe u Rwanda rutabanje kubimenyeshwa, binyuranyije n’amahame n’uburyo
bw’imikoranire bwari bwarumvikanyweho hagati y’impande zombi.”
Nyuma yo guhagarika ayo masezerano, u Rwanda rwamenyeshejwe ko
nta bimukira bizongera koherezwa i Kigali, mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza
yatangaje ko iri gusuzuma uko ayo masezerano yakurwaho burundu.
Mu Ukuboza 2024, u Bwongereza bwasabye u Rwanda kutitwaza
kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi zari ziteganyijwe kwishyurwa mu Mata 2025
no mu Mata 2026, buvuga ko impamvu ari uko bwari bumaze gufata icyemezo cyo
guhagarika ayo masezerano.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye ko amasezerano
ahagarikwa, ariko binyuze mu biganiro n’ubwumvikane busesuye, by’umwihariko ku
ngingo zijyanye n’amafaranga yari yarumvikanyweho. Icyakora, ivuga ko ibyo
biganiro bitigeze bibaho, ari na yo mpamvu ishimangira ko ayo mafaranga agomba
kwishyurwa uko amasezerano abiteganya.
Mu kirego cyagejejwe mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza, u Rwanda
rushinja u Bwongereza kwanga kubahiriza inyandiko zemewe zisobanura uburyo
amafaranga yagombaga kwishyurwa, kutubahiriza ingingo ya 18 y’amasezerano
ijyanye n’amafaranga, no kwica ingingo ya 19 yerekeye kwakira no kwita ku
bimukira babayeho mu bihe bigoye kurusha abaturage basanzwe baba mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko yagerageje inzira zose
z’ibiganiro ariko u Bwongereza bukomeza kwinangira, ari na byo byatumye hafatwa
icyemezo cyo kwitabaza inkiko mpuzamahanga.
N'ubwo bimeze bityo, u Rwanda ruratangaza ko rukomeje kwiyemeza
gushakira ibisubizo ibibazo by’abimukira ku rwego mpuzamahanga, harimo
kubashakira aho baba batekanye, kubafasha kubona amahirwe yo kwiteza imbere no
kubaho mu cyubahiro, hashingiwe ku mahame mpuzamahanga y’ubutabazi
n’uburenganzira bwa muntu.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews