Trinity Metals Group ivuga ko umusaruro wikubye gatatu kuva mu 2022, mu gihe Amerika yatangiye kugura Tungsten yo mu Rwanda binyuze mu masezerano y’igihe kirambye.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika mu bucukuzi bwa
Tungsten nyuma yo guteza imbere ikirombe n’uruganda rutunganya amabuye
y’agaciro bya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo mu Intara y’Amajyaruguru, aho
ikigo Trinity Metals Group cyazamuye umusaruro ku kigero kiri hejuru cyane kuva
cyatangira ibikorwa byacyo mu 2022.
Mu gihe isi ikomeje gushaka amabuye y’agaciro yizewe kandi
akurikiranywe neza mu nkomoko yayo, Tungsten iri mu mabuye afite agaciro
gakomeye cyane mu nganda, ubuvuzi no mu by’umutekano n’igisirikare. Guteza
imbere ikirombe cya Nyakabingo byatumye u Rwanda rwinjira ku rwego mpuzamahanga
nk’igihugu gitanga Tungsten yujuje ibisabwa n’amabwiriza akomeye y’ubuziranenge.
Trinity Metals Group, ikigo kizobereye mu bucukuzi bw’amabuye
y’agaciro, cyatangiriye ibikorwa byacyo i Nyakabingo mu 2022. Kuva icyo gihe,
cyazamuye umusaruro wa Tungsten wikuba inshuro eshatu, ugera kuri toni zirenga
1,200 ku mwaka z’umwimerere wa Tungsten wo mu rwego rwo hejuru.
Uyu musaruro watumye u Rwanda rufata umwanya wa mbere muri
Afurika mu bucukuzi bw’iri buye ry’agaciro.
Binyuze mu Kigo TechMet gifite icyicaro i Dublin muri Irlande,
ndetse no ku bufatanye n’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe
imari n’ubucuruzi, Tungsten icukurwa i Nyakabingo yatangiye koherezwa ku kigo
Global Tungsten and Powders giherereye muri Pennsylvania muri Nzeri ishize,
hashingiwe ku masezerano y’igihe kirambye.
Umuyobozi wa Trinity Metals Group, Shawn McKormick,
yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko u Rwanda “rwinjiye mu buryo
butaziguye mu ruhererekane rw’ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa n’inganda
n’inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Agaciro ka Tungsten mu nganda no mu gisirikare
Tungsten ikoreshwa cyane mu nganda zitandukanye zirimo ubuvuzi,
ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’ibyuma bikomeye cyane. By’umwihariko, mu bya
gisirikare ikoreshwa mu gukora indege n’ibisasu bya missiles, amasasu ashobora
gutobora ibikoresho bikomeye (bullet-proof), ndetse n’ibikoresho bikingira
imirasire ikaze (radiation shielding).
Abasesenguzi bavuga ko Amerika ishaka kugabanya kwishingikiriza
ku Bushinwa bwihariye isoko rya Tungsten ku kigero cya 80 ku ijana ku rwego
rw’isi.
Guhakana ibirego ku nkomoko y’amabuye
Ku bibazo by’ubuziranenge n’umucyo mu bucuruzi bw’amabuye
y’agaciro, Trinity Metals Group ivuga ko ikurikiza uburyo bukomeye bwo
gukurikirana inkomoko y’amabuye, ikagenzura buri mufuka w’amabuye kuva mu
kirombe kugeza ku muguzi wa nyuma, ikanirinda kugura amabuye aturuka mu
bucukuzi bwa magendu.
Ibi bisubiza ibirego byagiye bigaruka, bishinja u Rwanda
kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro aturuka muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwakunze gusobanura ko ibi birego bishingira ku
makimbirane n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere byiganjemo mu Burasirazuba bwa
Congo.
Abayobozi mu rwego rw’ubucukuzi mu Rwanda bavuga ko
abashidikanya ku nkomoko y’amabuye bashobora gusura ibirombe by’igihugu
bakirebera aho ava n’uko atunganywa.
Icyizere cy’isoko rya Amerika
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Mine, Peteroli
na Gas avuga ko igihugu cyubatse inzego zikomeye z’ubugenzuzi n’igenzura
ry’amabuye y’agaciro. Kuba Amerika yemera kugura Tungsten yo mu Rwanda bifatwa
nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko amabuye ava mu gihugu yujuje ibisabwa
by’amategeko n’ubuziranenge, kuko Amerika ifite amategeko akomeye agenga
inkomoko y’amabuye y’agaciro.
Muri icyo cyerekezo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’umuhuza mu
biganiro bigamije amahoro arambye n’ubukungu buhamye hagati y’u Rwanda na
Congo, yashyize ingingo y’ubufatanye mu bukungu n’ishoramari rifite agaciro ka
miliyari z’amadolari. Ibi biteganyijwe ko bizafasha gushyiraho ubucuruzi
bwemewe kandi bukurikiranywe neza bw’amabuye y’agaciro bwambukiranya imipaka,
bityo u Rwanda rugakomeza kwiyubaka nk’igicumbi cy’ubucukuzi n’inyongeragaciro
mu karere.


0 Comments
Imihigonews