Mu myaka ibiri gusa, uyu mushinga watangijwe mu Rwanda 2023 n’Education Above All hamwe na Save the Children, umaze gufasha abana barenga ibihumbi 71, harimo abafite ubumuga, kugaruka mu mashuri no gukuraho inzitizi zibabuza kwiga.
Abana barenga 71,000 baragaruwe mu mashuri mu Rwanda binyuze mu
mushinga wa Zero Out of School Children
(Umwana Wese Yige)’, watangijwe ku wa 8 Nzeri 2023 i Kigali na Hon. Claudette
Irere, Minisitiri w’Uburezi, ku bufatanye na Education Above All Foundation na Save
the Children, ugamije kugarura mu mashuri abana batari bayarangije no gufasha
abafite ubumuga kubona uburezi bufite ireme.
Uyu mushinga watangijwe mu 2023 i Kigali, mu gihe habayeho
umukoro w’amasezerano (Framework Agreement) hagati ya MINEDUC na Education
Above All Foundation, ndetse hanashyirwaho MoUs hagati y’izo nzego na Save the
Children International Rwanda nk’umushyikirano w’ishyirwa mu bikorwa.
Umushinga ni igice cy’uburyo bwa Zero OOSC bwa Education Above
All, bugamije ko umwana wese w’u Rwanda abona uburezi, harimo no gusubiza abana
baraye basohotse mu mashuri. Intego y’umushinga ni ukugarura mu mashuri abana
barenga 177,000 mu bigo birenga 3,200 mu gihe cyitarengeje imyaka itanu.
Mu myaka ibiri ishize, abana barenga 189,000 bamaze kugarurwa ku ishuri harimo 24,000 bafite ubumuga, naho abarenga 71,000 bamaze kugarurwa mu mashuri. Umushinga uha abana ibikoresho, amafunguro, amahugurwa yihariye ku barimu, ndetse n’ubufasha bw’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo bose bishimire kwiga.
Paulin Ndahayo, Umuyobozi w’umushinga, yavuze ko iyi gahunda
igamije kugarura abana bataye ishuri kubera ubukene, amakimbirane mu miryango,
kubura ibikoresho by’ishuri n’izindi mbogamizi. Mu mwaka wa 2026, gahunda
izibanda ku bana bafite ubumuga, aho intego ari ukugarura abarenga 500.
Amafaranga n’ibikoresho bifasha abana:
Umushinga uha abana ibyangombwa by’ishuri, amafunguro ndetse n’ibikoresho
byihariye ku bafite ubumuga kugira ngo barusheho kwigira hamwe n’abandi.
Amahugurwa y’abarimu:
Abarimu bahabwa amahugurwa ya psychosocial agamije kubafasha kwakira abana
bafite ubushobozi n’imico itandukanye, kubarinda guta ishuri, no kubafasha
kwiyumva mu bandi.
“Duhugura abarimu uburyo bakira abo bana bafite imico
itandukanye kugirango babe mu ishuri, barigumemo, kandi bisange mu bandi bana.”
– Paulin Ndahayo
Ingaruka ku bana n’imiryango:
Umuyobozi wa GS Rusheshe, Ntagungira Jean de Dieu, yavuze ko ishuri ryagaruwemo abana 26, barimo 7 bafite ubumuga. Yashimye gahunda, asaba ababyeyi kumva ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana.
Umubyeyi Nyirahabimana Solange yavuze ko yishimiye cyane gahunda
kuko umwana we wari amaze igihe atari mu ishuri kubera ubumuga bwo mu mutwe,
ubu yagarutse kandi yiteguye kwiga.
Intego y’umushinga mu myaka itatu isigaye:
Mu myaka itatu isigaye, intego ni uguhagarika abana basigaye mu mashuri no
kwita ku bamaze kugarurwa kugira ngo batongere guhagarika amashuri.
“Ugaruye abana abandi bavamo ni nko kuvomera mu gipfumutse,
tugomba kuziba ibyuho byose bituma umwana ava mu ishuri.” – Paulin Ndahayo
Uyu mushinga uzatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ireme
ry’uburezi, kwita ku bana bafite ubumuga, no kugabanya ubwigunge bw’abana
batari mu mashuri. Binongera amahirwe y’abana bose yo kwiga no kugira uruhare
mu iterambere ry’igihugu.
Umushinga: Zero Out of School Children (Umwana Wese Yige)
Umuyobozi w’umushinga: Paulin Ndahayo
Umufatanyabikorwa: Save the Children, Minisiteri y’Uburezi y’u
Rwanda
Inkunga: Qatar binyuze muri Education Above All
Ishuri ryagaruwemo abana: GS Rusheshe,….
Itangizwa ry’umushinga: Kigali, 08 September 2023
Abitabiriye: Hon. Claudette Irere, Mr Fahad Al Sulaiti (CEO
EAA), Mr Ian Vale (Regional Director Save the Children), H.E. Mr Misfer Faisal
AJ-Shahwani (Ambassador of Qatar)
Gahunda ya Zero Out of School Children ni urugero rwiza
rw’ubufatanye mu burezi, igaragaza uburyo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga
ryita ku bana batari mu mashuri cyane cyane abafite ubumuga, rifasha kugera ku
ntego yo kugira umwana wese mu ishuri.



0 Comments
Imihigonews