-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Musanze: Gutangiza Ikarita "IJWI" yo Gukemura Ibibazo by’Abaturage



Mu Karere ka Musanze, hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere, gahunda izashyirwa mu bikorwa n’umuryango utari uwa Leta Never Again Rwanda binyuze mu mushinga witwa “IJWI”, ugamije kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kunoza imitangire ya serivisi.

Iyi gahunda yatangajwe mu mahugurwa yamaze iminsi itatu, yahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku rwego rw’imirenge n’utugari, abahagarariye ibyiciro byihariye, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa. Abo bose bagaragarijwe uko abaturage bazajya bagira uruhare rufatika mu gusesengura ibibazo bibangamiye imibereho yabo, bigahabwa umurongo wo gukemurwa hakiri kare.

Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze, Bizimungu Thierry, yavuze ko umushinga “IJWI” watekerejwe mu rwego rwo kuziba icyuho cyagaragaye mu mitangire ya serivisi, by’umwihariko hashingiwe kuri raporo z’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Yagize ati: “Icyuho kirahari. Buri mwaka RGB ikora ubushakashatsi ku miyoborere. Mu mwaka wa 2024, Akarere ka Musanze kari mu myanya ya nyuma mu bijyanye n’uko abaturage babona serivisi. Mu 2025 twarazamutse tugera ku mwanya wa 12, ariko biracyagaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abatanga serivisi n’abazihabwa ari bo baturage.”

Yakomeje asobanura ko umushinga “IJWI” ugamije gufasha abaturage ubwabo kuba ishingiro ry’impinduka, aho ijwi ryabo rizajya ryumvwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, yaba iza Leta, iz’imiryango itari iya Leta n’abikorera.

Ikarita nsuzuma mikorere izakorwa mu ntambwe eshatu, ikajyana n’itsinda rigizwe n’abantu batanu barimo abafashamyumvire mu miyoborere babiri, umuyobozi w’akagari uhagarariye njyanama y’akagari, ndetse n’umujyanama uhagarariye akagari ku rwego rw’umurenge.

Mukasine Herene, uhagarariye IGAN Rwanda, umuryango ukora mu bijyanye no kubaka amahoro, yavuze ko iyi karita izaha umuturage umwanya wo kugaragaza ikibazo cye, ariko hanakabaho isesengura rigamije gushyira imbere ibibazo bikomeye kurusha ibindi.

Ati: “Abaturage bafite ibibazo byinshi, ariko hazajya habaho kubisesengura harebwa ibiremereye. Hari ibyo abaturage bashobora kwikemurira ubwabo, n’ibindi bikajya bishyikirizwa ubuyobozi bukabafasha kubikemura.”



Yakomeje agaragaza ko iyi gahunda izafasha ubuyobozi kubona neza uruhare rw’abaturage, kuko abafashamyumvire mu miyoborere ari abaturage ubwabo, bajya mu nteko z’abaturage, bakakira ibibazo n’ibitekerezo, bakanabishyira mu nyandiko ku buryo bikurikirana neza.

Iradukunda Innocent, uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko, yavuze ko mbere hari ibibazo byageraga ku kagari ntibikomeze ku rwego rw’umurenge bitewe no kubura uburyo bubikurikirana.

Ati: “Kuba hagiye kubaho abafashamyumvire mu miyoborere bizatuma ibibazo by’abaturage bimenyekana ku gihe, bizamuke mu nzego kandi bikemurwe bitinze.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Nyirambonigaba Marie Gorethi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyivugiza, yavuze ko iyi gahunda igiye kongera uruhare rw’abaturage mu gufata ibyemezo no gutanga ibitekerezo byabo.

Ati: “Mbere twakiraga ibitekerezo by’abaturage ariko ntitubishyire mu nyandiko ku buryo bikurikirana. Ubu umuturage azabona ko igitekerezo cye cyumvikanye kandi agahabwa igisubizo.”

Umushinga “IJWI” uzashyirwa mu bikorwa na Never Again Rwanda ku bufatanye n’umuryango GIZ, uzatangirira mu turere dutatu ari two Musanze na Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse na Nyabihu yo mu Burengerazuba. Watangiye muri Kanama 2025, ukazageza mu 2028.

Mu Karere ka Musanze, Ubu buryo buzajya bukoreshwa muri serivisi hakoreshejwe ikarita buzakorera mu tugari tune two mu mirenge ibiri, mu gihe ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko aka karere kari ku mwanya wa 30 mu mwaka wa 2024 mu bijyanye n’imiyoborere, kakaza kuzamuka ku mwanya wa 12 mu 2025.

 Musanze, IJWI, Never Again Rwanda, GIZ, ikarita nsuzuma mikorere, uburere bw’abaturage, imiyoborere, gukemura ibibazo by’abaturage, uruhare rw’abaturage, serivisi z’abaturage

 

IMIHIGO NEWS


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153