Inkuru zisomorwa abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, by’umwihariko abo mu mwaka wa kabiri, zikomeje kugaragara nk’inkingi ikomeye mu nteganyanyigisho ya Rwanda Basic Education Board (REB) ishingiye ku bushobozi (Competence-Based Curriculum).
Ibi bigaragarira mu nkuru yigisha ivuga ku mwana witwa Jyambere,
usobanura umunsi we wa mbere agiye ku ishuri. Iyo nkuru igaragaza uko ishuri
ritunganyijwe, uko abayobozi n’abarimu bakira abanyeshuri, ndetse n’uko
amabwiriza agenga ikigo cy’ishuri yubahirizwa mu buzima bwa buri munsi.
Iyi nkuru ishimangira ko ishuri atari ahantu ho kwigira gusoma
no kwandika gusa, ahubwo ari isoko y’uburere n’ubumenyi bwubaka umwana wuzuye.
Mu busobanuro bwayo, hagaragaramo indangagaciro zirimo isuku, ikinyabupfura,
kubaha abayobozi, gukunda ishuri no gukorana neza n’abandi banyeshuri.
Ku munsi wa mbere agera ku ishuri, Jyambere agaragaza ko
abanyeshuri bayoborwa ku murongo, bakurikiza amategeko kandi bakarangwa n’isuku
n’icyubahiro. Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’abarimu n’ubuyobozi
bw’amashuri mu gutoza abana gukura bumva gahunda, inshingano n’indangagaciro
shingiro z’ubuzima.
Inkuru kandi igaragaza uburyo umunyeshuri mushya yakirwa mu
kinyabupfura, agashyigikirwa na bagenzi be n’abarimu, bigatuma yumva yisanzuye
nk’uri mu muryango. Ibi bifasha abana bato kudacika intege, gukunda ishuri no
kugira icyizere mu myigire yabo.
By’umwihariko, hagarutswe ku mabwiriza y’ingenzi agenga ishuri
arimo kugira isuku, kutakererwa, kumvira abarezi, kudasakuza mu ishuri no
kubaha abantu bose. Ayo mabwiriza afatwa nk’ishingiro ry’uburere bufasha umwana
kwitoza uburere n’imyitwarire ikwiye akiri muto.
Abahanga mu burezi bagaragaza ko inkuru nk’izi, iyo zisomwe
kandi zikaganirwaho mu ishuri, zifasha abana guteza imbere ubumenyi
n’ubushobozi bukurikira:
– Guteza imbere imyumvire n’ubusesenguzi
– Gusobanukirwa inshingano zabo nk’abanyeshuri
– Kwitoza indangagaciro z’igihugu bakiri bato
Mu gusoza, inkuru zisomorwa mu mashuri abanza zigaragara
nk’igikoresho gikomeye cy’uburezi bwibanda ku mwana, aho atigishwa amasomo
gusa, ahubwo anatozwa kuba umuntu wuzuye, wifitiye icyizere, wubaha amategeko,
ukunda ishuri n’igihugu cye.
Inkuru zisomorwa mu mashuri abanza ni inkingi ikomeye ya
Competence-Based Curriculum ya REB, zifasha abana bato kwiga gusoma no kwandika
banubaka indangagaciro, uburere n’ubushobozi bw’ubuzima bubategura ejo hazaza.
Soma inkuru z’uburezi zubakiye kuri Competence-Based Curriculum
ya REB zifasha abana bo mu mashuri abanza.
INKURU: Umunsi wa Mbere Ngiye Ku Ishuri
Nitwa Jyambere Pawulo. Ishuri nigaho ryubatse mu mpinga
y’umusozi w’iwacu. Ni rimwe mu bikorwa by’amajyambere byagezweho mu murenge
dutuyemo, rikaba n’ahantu hatanga uburezi n’uburere bwiza ku bana.
Ku munsi wa mbere njya ku ishuri, najyanye n’umubyeyi wanjye
witwa Kampayana, wari uvuye kurangura amajyora. Twagezeyo mfite impumu
n’ibyishimo byinshi. Nahabonye abarimu n’abanyeshuri bambaye impuzankano
zisukuye kandi zisa neza. Mu mpande zose z’ikigo cy’ishuri hari isuku, indabo
nziza, ibiti by’imbuto ndetse n’ibibuga by’imikino.
Isaha yo kwinjira mu ishuri igeze, numva ifirimbi iravuze.
Abanyeshuri bose bahise bahagarara aho bari, bacecetse kandi batanyeganyega.
Ifirimbi ya kabiri ivuze, bahise batonda imirongo imbere y’amashuri. Abarimu
batangiye gusuzuma isuku y’abanyeshuri. Bose bari bisukuye, bakarabye neza,
bisize kandi bogoshe imisatsi. Bose bari bafite ikinyabupfura kandi nta n’umwe
wagaragazaga ipfunwe.
Abanyeshuri binjiye mu mashuri yabo, twe tujya kureba umuyobozi
w’ikigo cy’ishuri. Yatwakiriye neza, mbona ko ari umuyobozi mwiza kandi ugira
inama. Yahise atwereka ishuri nagombaga kwigamo.
Twinjiye mu ishuri, abanyeshuri bose baradusuhuza bati:
“Mwaramutse bashyitsi!”
Uko badusuhuje byagaragazaga ko bakunda umuyobozi wabo kandi akabayobora neza.
Umuyobozi w’ikigo arababwira ati:
“Mwaramutse banyeshuri! Mbazaniye umunyeshuri mushya. Muzamukunde, mumufashe,
mumwigishe imico myiza, munamusobanurire amabwiriza agenga ikigo.”
Umwarimu wanjye yanyakiriye neza, ampagarika imbere y’abandi
banyeshuri maze ansaba kwibwira. Ndavuga nti:
“Nitwa Jyambere Pawulo.”
Abanyeshuri bampa amashyi menshi, numva ndushijeho gukunda ishuri. Umwarimu
yanyeretse aho nicara iruhande rw’umukobwa witwa Nyampinga. Yambereye inshuti
nziza, antoza kubahiriza amabwiriza no kuyagenderaho.
Ubu maze kumenya amabwiriza yose umunyeshuri agomba kubahiriza.
Ay’ingenzi ni aya:
kugira isuku aho ari hose, kurangwa n’ikinyabupfura, kudasakuza mu ishuri,
kubaha abantu bose, kumvira abarimu, kudakererwa, gukora imyitozo n’imikoro yo
mu rugo.
Aya mabwiriza yose ni meza cyane kuko atuma abanyeshuri bagira
gahunda, ikinyabupfura n’uburere bwiza. Nanjye nzayubahiriza yose uko yakabaye.
Musomyi niba usoje gusoma neza iyi nkuru, ni byiza ko dusubirizanya icyarimwe ibi bibazo
Ibibazo byo Kumva Inkuru
1. Umubyeyi wa
Jyambere yitwa nde?
................................................................................................................................................................................................................................
2. Abarimu
basuzumye isuku basanze abanyeshuri bameze bate?
......................................................................................................................................................................................................................................
3. Vuga
amabwiriza abiri agenga ishuri rya Jyambere?
......................................................................................................................................................................................................................................
4. Ni ayahe
mabwiriza mugenderaho ku ishuri ryanyu?
...................................................................................................................................................................................................................................
5. Iyo
umunyeshuri mushya aje ku ishuri ryanyu mumwakira mute?
......................................................................................................................................................................................................................................
6. Umunyeshuri
utubahirije amabwiriza y’ishuri byamugendekera gute?
.................................................................................................................................................................................................................................




0 Comments
Imihigonews