-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nigeria: Abashimuswe 6 ba nyuma Barekuwe muri Kogi State, Hasozwa Icuraburindi rya Aiyetoro-Kiri



Abari Barashimuswe na Barwanyi muri Kogi State bose Barekuwe nyuma y’Ibyumweru by’Ubwumvikane

Abashimuswe 6 ba nyuma barekuwe, hasozwa icyumweru cy’icuraburindi cyari kimaze ukwezi kirenga mu gace ka Aiyetoro-Kiri

Kogi State, Nigeria – Itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryari ryarashimuse abaturage bo mu gace ka Aiyetoro-Kiri mu karere ka Kabba/Bunu Local Government Area muri Leta ya Kogi mu gihugu cya nijeriya ryarekuye abashimuswe batandatu ba nyuma, risoza igikorwa cyari kimaze ibyumweru byinshi cyateje ubwoba n’agahinda mu baturage.

Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Gatatu n’Ishyirahamwe ry’Iterambere rya Aiyetoro-Kiri Bunu (AKBDA), rivuga ko kurekurwa kwabo kwaturutse ku biganiro byari bimaze igihe bihuza impande zitandukanye ndetse n’itangwa ry’ingurane (ransom).

Nk’uko iri shyirahamwe ribitangaza, iki gikorwa cyashyize iherezo ku bihe bikomeye byari byugarije abashimuswe, imiryango yabo n’umuryango mugari w’ako gace.

Iki kibazo cyatangiye ku wa 14 Ukuboza 2025 nibwo abagizi ba nabi bakekwaho kuba abarwanyi bitwaje intwaro bagabaga igitero ku rusengero rwa Evangelical Church Winning All (ECWA) ruherereye mu mudugudu wa Aiyetoro-Kiri. Muri icyo gitero, umuntu umwe yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abakirisitu benshi bashimuswe.

AKBDA yatangaje ko kurekurwa kw’abashimuswe kwabaye mu byiciro bitandukanye. Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu barindwi ryarekuwe ku wa 1 Mutarama 2026, rikurikirwa n’abandi batatu barekuwe ku wa 12 Mutarama, mu gihe abandi 14 barekuwe ku munsi wakurikiyeho. Abashimuswe batandatu ba nyuma ni bo barekuwe mu minsi ishize, hasozwa burundu iki gikorwa.

Mu itangazo ryayo, iri shyirahamwe ryashimiye Imana ku bw’uko abashimuswe bose basubijwe mu miryango yabo amahoro, rinashimira imiryango y’ababashimuswe, abaturage b’ako gace n’abandi bose bagize uruhare mu gutanga inkunga n’ihumure mu bihe bikomeye.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko iki gikorwa cyongeye kugaragaza ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu bice bimwe na bimwe bya Nijeriya cyane cyane mu byaro no mu nsengero, bikaba bisaba ingamba zihamye zo kurengera abaturage n’aho bateranira.

Ku baturage ba Aiyetoro-Kiri, n’ubwo bishimira kugaruka kw’ababo, haracyari impungenge z’uko umutekano urambye utaragerwaho, bityo bakaba basaba Leta gushyira imbaraga mu gukumira ibitero by’abitwaje intwaro no guhana ababigizemo uruhare.



IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153