
Abana batandatu bataye ishuri hamwe n’abasore n’inkumi bose bakaba batandatu bakekwaho gukorera ibikorwa by’ubujura n’urugomo ku i santere
y’ubucuruzi ya Kinini, bafashwe n’inzego z’umutekano mu bufatanye n’iz’ibanze
mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano ho mu karere ka
Nyamasheke mu ntara y'iburengarazuba.
Inkuru dukesha ikinyamakuru imvahonsha, ivuga ko Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mutusa yavuze ko abana bataye
ishuri bahitamo kwigira mu birara, barara mu bizu bishaje cyangwa mu nzu
zicyubakwa zitararangira, bakiba ibyo babona cyangwa bakambura abagenzi.
Yavuze ati:“Bagiye bibira mu bikoni by’abaturage, bajyana ibirimo cyangwa
amatungo avuga ko mubyo biba cyane ari inkoko.
Inkuru ivuga kandi ko mu kigo cy’ishuri cyitwa APEKA Complex,
abakoze ibi bikorwa bakomeje kwangiriza no gutwara ibikoresho by’ishuri. Abo bana bemeye
ko ari bo babikoze mu bihe bitandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Madamu Mukamusabyimana Marie
Jeanne, yavuze ko hari n’abana b’abakobwa bataye ishuri bakorana n’abahungu
muri izi ngeso mbi, bigatera impungenge z’uko bashobora gutangira uburaya bakiri
bato.
Ati:“Umukwabu nk’uyu ni ingenzi kugira ngo abana bagire amahirwe yo gusubira mu
nzira nziza.”
Mukamusabyimana yakomeje avuga ko inshingano zabo ari ugukurikirana abana bose batiga bagasubira mu ishuri,
kumenya aho bari n’ibyo bakora, bakayobora abo abana bagasubira mu ishuri, hagafatwa kandi n'ingamba ku miryango yabo ndtse n’ababyeyi ba babyara.
IMIHIGO NEWS| Ubujura
0 Comments
Imihigonews