-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda: Minisitiri Bizimana arasaba Juno Kizigenza kureka izina ‘Rutwitsi muzi’ rifite amateka mabi mu Rwanda

Dr. Bizimana Jean Damascène (Minubumwe)


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye umuhanzi Juno Kizigenza kureka gukoresha izina cyangwa imvugo “Rutwitsi muzi”, agaragaza ko rifite inkomoko n’amateka ashobora kubabaza bamwe mu Banyarwanda by’umwihariko abahuye n’amateka mabi y’igihugu.

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, mu ijambo yagejeje ku bagize Sena y’u Rwanda, mu gihe hasaga n’aho hari impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zishingiye ku mvugo zimwe na zimwe zikomeje gukoreshwa n’urubyiruko n’abahanzi.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko amagambo ajyanye n’ijambo “gutwika” yakoreshejwe mu mvugo z’ibyishimo, ibitaramo cyangwa ibirori, ashobora gusubiza mu ntekerezo z’abaturage amateka akomeye igihugu cyanyuzemo, bityo agasaba ko yirindwa burundu.

Yagize ati: “Hari amagambo adakwiye gukoreshwa mu buryo bwo kwishimisha kuko afite amateka maremare kandi ababaza. Ntabwo twakagombye kuyagarura mu muco cyangwa imyidagaduro byacu.”

Iri jambo ryahise rifatwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye, bamwe bashyigikira Minisitiri bavuga ko ari ngombwa kurinda ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu gihe abandi bagaragaje ko abahanzi bakwiye kuganirizwa no gusobanurirwa aho ayo magambo akomoka.


Ku ruhande rwa Juno Kizigenza nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro ku busabe bwa Minisitiri ariko abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki nyarwanda bavuga ko bishobora gutuma habaho impinduka mu mvugo n’amazina amwe n’amwe akoreshwa mu bihangano nyarwanda.

Ibi bibaye mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kurinda indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda no gukangurira urubyiruko gukoresha imvugo zubaka, zitabangamira amateka n’icyubahiro by’igihugu.



IMIHIGO NEWS | Imyidagaduro

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153