
Kigali hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya
20 iteganyijwe ku wa 5-6 Gashyantare 2026.
Nk’uko byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida
Kagame yabaye ku wa 28 Mutarama 2026 izabera mu nyubako ya Kigali Convention
Centre (KCC), ihuza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’inshuti z’u Rwanda mu
biganiro bigamije kurebera hamwe aho igihugu kigeze n’icyerekezo cy’ahazaza.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu
kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo
byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye ku wa 23-24
Mutarama 2024, itangizwa na Perezida Kagame. Yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri
zitandukanye. Uretse abari bateraniye muri Kigali Convention Centre hari
n’abari mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri
Pologne.
Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko igihugu gitekanye kandi ko
nta kintu na kimwe kizatuma kidatekana.
Yasobanuye ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo gukora
amahitamo yo kurengera igihugu.
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yongeye gusaba urubyiruko gufata iya
mbere mu guharanira iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yibukije ko aho Abanyarwanda bavuye n’aho
bashaka kugera, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye ku Banyarwanda.
Yagaragaje ko nta Munyarwanda ukwiriye guteta arakomeza ati
“Rero iyi nama y’Umushyikirano, ibaye iya kenshi tumaze kugira, numva ari
ukwisuzuma, turahura ngo turebe aho tuvuye , dushakishe ibiri mu bushobozi
bwacu nk’abantu twakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibuntu.”
“Ni yo mpamvu twe nk’Abanyarwanda tutakora ibintu ngo duse
nk’abatesi, none se mwe murateta mufite iki? Mwateta mu biki? Guteta
nk’Umunyarwanda ni iki ? Ko ari nka bya bindi navugaga ko n’ushatse kuba
ikigoryi abacyo? Wateta mu biki?”
Uyu mwaka, Umushyikirano uhuja abayobozi b’inzego za Leta,
abahagarariye inzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta, abahagarariye
ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, urubyiruko, abagore ndetse n’Abanyarwanda
baba mu mahanga bose baganira ku iterambere rirambye n’imiyoborere ishingiye ku
muturage.
Nk’uko byatangajwe n’inzego zateguye iyi nama, insanganyamatsiko
y’uyu mwaka ishingiye ku gushimangira uruhare rw’umuturage mu iterambere
ry’igihugu, hagamija gukomeza kubaka u Rwanda rufite ubukungu bukomeye,
bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umushyikirano ni urubuga rwihariye rwashyizweho hagamijwe guha
Abanyarwanda ijambo, bakaganira ku bibazo n’ibitekerezo byabo mu buryo
bufunguye, bagatanga inama zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
no guteza imbere igihugu muri rusange.
Abitabiriye iyi nama bagaragaza ko Umushyikirano wabaye
igikoresho gikomeye mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’abaturage, binyuze mu
gufata imyanzuro igaragara ku miyoborere, ubukungu, imibereho myiza
n’iterambere rusange ry’igihugu.
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazatangwa ibiganiro bitandukanye,
hakabaho n’igihe cyo kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi n’abaturage,
hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu no gukomeza
urugendo rw’iterambere u Rwanda rumazemo imyaka irenga makumyabiri.
IMIHIGO NEWS | Imiyoborere | Umushyikirano ku nshuro ya 20
0 Comments
Imihigonews