![]() |
Mu gihe amarushanwa y’urubyiruko yo kunoza Ikinyarwanda akomeje, Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene,
asaba abanyeshuri kuba intangarugero mu gukoresha ururimi rw’Igihugu.
Ku wa 10 Gashyantare 2026 – Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko
abize ari bo bakunze kwica Ikinyarwanda mu buryo butaboneye, asaba abanyeshuri
gukoresha ururimi rw’Igihugu ku buryo buzira amakemwa, mu mashuri no mu
miryango yabo, kugira ngo umurage w’u Rwanda usigasirwe.
Dr Bizimana yabigarutseho ubwo yitabiraga amarushanwa agamije
gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gukoresha Ikinyarwanda
kinoze, kurangwa n’umuco n’indangagaciro z’igihugu.
Yagize ati:“Ikinyarwanda ntabwo cyangizwa n’abatarize cyangwa
n’umuntu utarize, ahubwo cyangizwa n’uwumva ko adashyizemo izindi ndimi kandi
atita ku ntego yo kuba Umunyarwanda nyakuri. Akenshi abayobozi, abanyeshuri,
n’ibyamamare baciye mu ishuri bakwiye kuba intangarugero, ariko ni bo bakunze
kugikomeretsa.”
Minisitiri yahaye abanyeshuri inshingano yo kunoza ururimi
kavukire aho bari hose, by’umwihariko mu miryango yabo, kandi bakagira uruhare
mu kwigisha no gukangurira ababyeyi gukoresha Ikinyarwanda.
“Ikinyarwanda kiboneye mu gihe abantu bacyigisha kumenya izindi
ndimi zikoreshwa mu Rwanda. Nimugera mu miryango, mujye mubwira ababyeyi kandi
mubafashe kunoza ururimi rwacu.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze
(REB), Dr Nelson Mbarushimana yashimangiye ko REB izakomeza gushyigikira
gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda binyuze mu
rubyiruko.
“Nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, twiyemeje
gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda n’indangagaciro
z’Igihugu.”
Ku rwego rw’ibigo by’amashuri yisumbuye, amarushanwa yagaragaje
ko ES Bumbogo ari yo yatsinze ku manota 90%, mu gihe ES Kagarama yegukanye 70%.
Aba banyeshuri bazahura n’abandi ku rwego rw’Intara, maze abatsinze bazahurira
ku rwego rw’Igihugu mu cyiciro cya nyuma kizabera muri Gicurasi 2026.
Aya marushanwa agamije gukomeza gusigasira Ikinyarwanda, umuco,
n’indangagaciro z’u Rwanda mu rubyiruko, ndetse no gukangurira abanyeshuri kuba
intangarugero mu gukoresha neza ururimi kavukire mu mashuri no mu miryango
yabo.
Dr Bizimana yasabye abanyeshuri guhora bakebura bagenzi babo no
gufasha ababyeyi kunoza Ikinyarwanda, kuko hari ababyeyi batakizi kubera
amateka n’ubumenyi buke.
“Urubyiruko rugomba kuba intangarugero mu gukoresha ururimi
kavukire, kandi rugafasha ababyeyi n’abavandimwe kwiga no gukoresha
Ikinyarwanda mu buzima bwa buri munsi.”
Imihigonews|Amakuru|Kwiga ururimi rw’ikinyarwanda

0 Comments
Imihigonews