-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Afurika y’Epfo Yibeshye ku Izina rya Perezida Félix Tshisekedi mu Nama ya AU i Addis Ababa(AMAFOTO)


Addis Ababa muri Ethiopia niho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo byakoze ikosa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga aho byibeshye ku izina rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bimwita izina ritari ryo mbere yo kubikosora.

Iryo kosa ryagaragaye nyuma y’inama yahuje Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Aba bayobozi bombi bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize African Union, yabaye ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare 2026.


Ku wa 15 Gashyantare 2026 ni bwo Perezida Ramaphosa na Tshisekedi bagiranye ibiganiro byihariye ku ruhande rw’inama rusange. Nyuma y’iyo nama, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byashyize hanze ubutumwa buvuga ko Perezida Cyril Ramaphosa yagiranye ibiganiro na “Perezida Philip Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Icyakora, nyuma y’igihe gito iryo tangazo risohotse, ryaje gusibwa rihita risimbuzwa irindi rikosoye aho izina “Philip” ryahinduwe rikandikwa neza “Félix.”

N’ubwo ubutumwa bwakosowe bwihuse, hari abantu bari bamaze kubufata amashusho no kubusangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga. Byatumye iryo kosa rikomeza kuvugwa mu bitangazamakuru no mu biganiro byo kuri internet.

Kugeza ubu, nta tangazo ryihariye Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo biratangaza risobanura impamvu y’iri kosa cyangwa risaba imbabazi ku mugaragaro.

Amakosa nk’aya ajya agaragara mu itumanaho rya dipolomasi, cyane cyane mu bihe by’inama zikomeye mpuzamahanga ziba zihuje abayobozi benshi. Gusa iyo ari mu rwego rwa Perezidansi, birushaho gukurura ibitekerezo by’abantu bitewe n’uburemere bw’izo nzego.

Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yibanze ku bibazo by’umutekano, ubufatanye mu bukungu ndetse n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.

Bafashe ifoto y'urwibitso abayobozi bahagarariye ibihugu na za guverinoma mu nama ya AU



Imihigonews


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153