Inkuru y’umurambo w’umugore wiyahuye wakuwemo mu mva mu gihe cyo kumushyingura, ukarazwa ku muharuro wa se w’uwari umukunzi we, ikomeje kuvugisha benshi mu Karere ka Gatsibo.
Ibi byabereye mu Murenge wa Remera, Akagari ka Bushobora,
Umudugudu w’Agatarama, ku wa 13 Gashyantare 2026, bikaba byaratewe
n’amakimbirane yavutse hagati y’imiryango yombi ku bijyanye n’imihango yo
gushyingura n’uruhare rwa buri ruhande.
Amakuru dukesha ikinyamakuru btn avuga ko mu baturage bo muri
ako gace uyu nyakwigendera Uwase Sandrine w’imyaka 24 y’amavuko, yari yavuye mu
Karere ka Nyagatare aje gusura umugabo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo, aho
yari aje kwizihiza umunsi w’abakundanye uzwi nka St Valentin, usanzwe uba ku wa
14 Gashyantare buri mwaka.
Bivugwa ko agezeyo yasanze uwo mugabo ari kumwe n’undi mukobwa,
ibintu byamubabaje bikomeye. Nyuma yaho, ngo yagiye gushaka ibinini akabivanga
n’umutobe nyuma yo kubinywa, Yaje kujyanwa kwa muganga byihuse ariko agezeyo
yamaze kwitaba Imana.
Nyuma y’urupfu rwe, umuryango we watangiye imyiteguro yo kumushyingura. Icyakora, mu gihe cyo kumumanura mu mva, havutse impaka ku bijyanye n’uko imihango iri gukorwa n’uruhare rw’umuryango w’uwari umukunzi we, bigera aho bamwe mu bari aho bavuga ko hari ibikwiye kubanza gukemurwa mbere yo kumushyingura.
Mu rujijo n’induru byakurikiyeho, abafite inshingano zo gutegura
imihango bahisemo gukura umurambo mu mva wari wamaze kumanurwamo, bawujyana
kuwurambika ku muharuro w’urugo rwa se w’uwari umukunzi wa nyakwigendera.
Umurambo waraye aho mu isanduku mbere y’uko ubuyobozi bubimenya.
![]() |
| Umurambo washyizwe kurubaraza nyuma yo kutumvika ishingurwa ryawo |
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, inzego z’ubuyobozi n’itangazamakuru bageze aho byabereye. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwavuze ko bwahise bugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’amafaranga yari impamvu nyamukuru yatumye imihango ihagarara, butanga ubufasha bwo kwishyura irimbi kugira ngo imihango irangire mu ituze.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwaboneyeho gusaba abaturage kubana mu
buryo bwemewe n’amategeko cyane cyane ku bashakanye, mu rwego rwo kwirinda
amakimbirane ashobora kuvuka mu bihe bikomeye nk’iby’urupfu.
Iyi nkuru yakomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho
benshi bagaragaje ko hakwiye kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukemura
amakimbirane mu muryango hakiri kare, kugira ngo hirindwe ibyago nk’ibi.
Inkomo ya st valentin: https://www.imihigonews.rw/2026/02/saint-valentin-umunsi-wabakundana-14-gashyantare-amateka.html
Imihigonews|Stvalentine’s



0 Comments
Imihigonews