-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Addis Ababa: Dr. Nsengiyumva yasabye ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington na Doha


Addis AbabaMinisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye ko Amasezerano y’Amahoro ya Washington n’aya Doha ashyirwa mu bikorwa nta mananiza, agaragaza ko hari impungenge ku myitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi yabivuze ku wa 14 Gashyantare 2026, mu Nama ya 39 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Yabitangaje ubwo hatangwaga raporo y’Akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano (PSC), igaruka ku bikorwa byakozwe n’imiterere y’amahoro ku mugabane wa Afurika hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2025.

Mu ijambo rye, Dr. Nsengiyumva yashimiye abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhare zagize mu korohereza Amasezerano ya Washington ndetse na Qatar mu gushyigikira Amasezerano ya Doha.

Ati: “Turashima umusanzu watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu korohereza Amasezerano y’Amahoro ya Washington ndetse na Leta ya Qatar mu gushyigikira Amasezerano y’Amahoro ya Doha.”


Gusa, yashimangiye ko ibyemejwe muri ayo masezerano bigomba gushyirwa mu bikorwa n’impande zose bireba nta mananiza, agaragaza ko u Rwanda rugifite inkeke ku kuba hari ibyo RDC itarashyira mu bikorwa nk’uko byumvikanyweho.

Yagize ati: “Ibyiza byagezweho binyuze muri aya masezerano bikwiye gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza n’impande zose. Turacyatewe inkeke n’uko Guverinoma ya RDC ikomeje kurenga ku byo yiyemeje.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo Afurika ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye, hari icyizere gishingiye ku biganiro, ubuhuza n’ingamba zigamije kugarura amahoro arambye.

Yagarutse kandi ku musanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, agaragaza ko igihugu gikomeje kwitabira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no gufatanya n’ibindi bihugu mu guhangana n’iterabwoba no kugarura ituze.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique no kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, aho ingabo zarwo zikomeje gutanga umusanzu mu kugarura ituze no kuzamura imibereho y’abaturage.

Dr. Nsengiyumva yanashimye imbaraga za AU, by’umwihariko Inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Lomé muri Mutarama 2026, yashimangiye uruhare rwa AU mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington n’aya Doha.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, agamije kubahana no kubaha ubusugire n’ubutaka bw’ibihugu byombi no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za politiki.

Ku wa 15 Ugushyingo 2025, Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 na bo basinye amasezerano y’amahoro i Doha muri Qatar, agamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo no gutegura ibiganiro bya politiki.

Ku bijyanye n’ibibazo biri muri Sudani, u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye ibiganiro n’ikorwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi hagamijwe kugera ku mahoro arambye.

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko amahoro arambye ku mugabane wa Afurika azagerwaho ari uko hakemuwe impamvu shingiro z’amakimbirane, zirimo ibibazo by’imiyoborere, ubusumbane mu bukungu, guheza no kwibasira amatsinda ari mu kaga.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153