
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamaze impungenge abaturage
baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, by’umwihariko abafite ubutaka
bwambukiranya imbibi z’ibihugu byombi, bubizeza ko ikibazo cyo kutagira
ibyangombwa by’ubutaka kizwi kandi kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu.
Iki kibazo kigaragara cyane mu Kagari ka Shonga, Umurenge wa
Karama, aho hari abaturage bafite amasambu afatanye ku buryo igice kimwe kiba
kiri mu Rwanda, ikindi kikaba kiri muri Uganda. Bitewe n’uko imbibi z’uyu
mupaka zidafite ibimenyetso karemano bigaragara, hari aho ubutaka bwagiye
bwinjiranamo, bituma hatangwa amabwiriza yo kudatanga ibyangombwa by’ubutaka
kuri ayo masambu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere
ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi gifite
uburemere.
Ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’abaturage bacu baturiye umupaka
batarabona ibyangombwa by’ubutaka. Bituruka ku miterere y’imbago z’umupaka aho
hari ubutaka bwagiye bwinjiranamo, bigatuma hadatangwa ibyangombwa kuko
ushobora gusanga icyangombwa cyambukiranya umupaka.”
Yasobanuye ko iki kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru
z’Igihugu hagamijwe gukora ubusesenguzi bwimbitse butazateza izindi ngaruka.
Ati: “Ni ikibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo hakorwe ibintu
byizewe. Abaturage basabwa gukomeza gukoresha ubutaka bwabo nta mpungenge zo
kubwamburwa, ariko bagategereza ubusesenguzi ku miterere y’uriya mupaka udafite
imbibi karemano zigaragara.”
Bamwe mu baturage bavuga ko kubura ibyangombwa by’ubutaka
bibabangamiye mu kubona inguzanyo no gukora ishoramari.
Niyonsenga Samuel, utuye mu Kagari ka Shonga, yavuze ko umurima
we wambukiranya umupaka ku buryo igice kiri mu Rwanda ikindi kikaba muri
Uganda.
Ati: “Ubutaka bwanjye ni bumwe, nta kimenyetso kigaragaza ko aha
ari mu Rwanda aha ari muri Uganda. Iyo ngiye gusaba icyangombwa cy’ubutaka,
barambwira ko bidashoboka kuko umurima wanjye wambukiranya umupaka. Ibyo bituma
ntabona inguzanyo ngo niteze imbere.”
Undi muturage yavuze ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, asaba
inzego zibishinzwe kukihutisha.
Ati: “Turahinga ubutaka bwacu, ariko kubura icyangombwa
biratubangamiye cyane. Dukeneye kwiteza imbere nk’abandi baturage.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko iki kibazo
kitagarukira mu Kagari ka Shonga gusa, ahubwo no mu tundi duce dukora ku mupaka
uhuza u Rwanda na Uganda, aho hari amasambu afatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu gusoza, ubuyobozi bwijeje abaturage ko hakomeje gukorwa
ubusesenguzi ku rwego rw’Igihugu, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye
cyubahiriza imbibi z’ibihugu byombi no kurengera uburenganzira bw’abaturage ku
mutungo wabo.
Imihigonews|Imiyoborere|Ubutaka
0 Comments
Imihigonews