![]() |
| St valentin 14 gashyantare |
Umunsi w’Abakundana wizihizwa ku wa 14 Gashyantare – Amavu
n’amavuko ya Saint Valentin n’amateka yawo,
Isi yose yizihiza Umunsi w’Abakundana ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, umunsi
witiriwe Mutagatifu Valentin, uzwi nk’umurinzi w’abakundana. Uyu munsi
ufite inkomoko mu mateka ya kera y’Ubwami bwa Roma no mu myemerere ya Kiliziya
Gatolika aho wizihizwa nk’umunsi wo kuzirikana ubuzima n’ukwemera bya Saint
Valentin wahowe Imana mu kinyejana cya gatatu.
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi wa 45 mu minsi igize umwaka,
usigaje iminsi irenga 320 ngo umwaka urangire. Uyu munsi umaze kuba ikimenyetso
cy’urukundo, ubudahemuka n’ubufatanye hagati y’abakundana ku migabane yose
y’isi.
Inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin
Mu bihe bya kera, hagati mu kwezi kwa Gashyantare hafatwaga
nk’igihe cy’urukundo n’uburumbuke. Mu muco w’Abagereki, byari bijyanye no
kwizihiza ubukwe bw’imana zabo zikomeye, zirimo Zeus na Héra.
Muri Kiliziya Gatolika, amateka agaragaza ko habayeho
abatagatifu batatu bitwaga Valentin, bose bahowe Imana ku bwa ukwemera kwabo mu
gihe cy’Ubwami bwa Roma. Abo barimo:
- Saint
Valentin of Rome – Padiri wo i Roma wiciwe ukwemera kwe, azira
gusezeranya abakundana rwihishwa.
- Saint
Valentin of Terni – Umwepiskopi nawe wahowe Imana, ashyingurwa hafi
y’aho uwa Roma yashyinguwe.
- Saint
Valentin – Umumaritiri wo mu Majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba
atazwi cyane.
Mu mateka akomeye cyane humvikana cyane uw’i Roma, wafashwe
nk’ikimenyetso cy’abakundana kubera ibikorwa bye byo gusezeranya abasore
n’inkumi mu ibanga.
Amateka yo ku ngoma ya Claudius II
Mu kinyejana cya gatatu, ku ngoma y’umwami w’Abaroma Claudius
II, Roma yari mu ntambara zikomeye. Uyu mwami yemeje ko abasore batagomba
gushaka abagore, kuko yabonaga urukundo rutuma banga kujya ku rugamba.
Saint Valentin wari padiri, ntiyemeye icyo cyemezo. Yakomeje
gusezeranya abakundanaga rwihishwa, harimo n’abasirikare. Ibyo byaje
kumenyekana, arafatwa, akatirwa urwo gupfa.
Bivugwa ko mbere yo kwicwa ku wa 14 Gashyantare, yandikiye
umukobwa w’umucungagereza wari wamugaragarije impuhwe, amusinyira amagambo
agira ati: “Love from your Valentine” (Urukundo rwa Valentin wawe). Ayo magambo
niyo yabaye inkomoko y’ubutumwa bw’urukundo bwohererezwa abakundana kuri uyu
munsi.
Nyuma y’igihe, Saint Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana,
maze tariki 14 Gashyantare itangira kwizihizwa nk’Umunsi w’Abakundana ku isi
hose.
Ibindi byaranze tariki 14 Gashyantare mu mateka
Uyu munsi kandi waranzwe n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu mateka
y’isi:
- Mu
1663, Canada yabaye agace k’Ubwami bw’u Bufaransa.
- Mu
1879, indirimbo yubahiriza u Bufaransa, La Marseillaise, yongeye kwemezwa
ku mugaragaro.
- Mu
1924, CTR Corporation yahinduye izina iba IBM.
- Mu
1946, muri Pennsylvania hatangajwe ENIAC, mudasobwa ya mbere
y’ikoranabuhanga rya elegitoroniki.
- Mu
2004, Tunisia yegukanye igikombe cya Afurika itsinze Maroc ibitego 2-1.
Abavutse n’abatabarutse kuri iyi tariki
Mu bavutse kuri iyi tariki harimo:
- Simon
Pegg (1970), umukinnyi wa filimi w’Umwongereza.
- Edinson
Cavani (1987), umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Uruguay.
- Ángel
Di María (1988), umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine.
Mu batabarutse kuri iyi tariki harimo:
- Richard
II (1400), Umwami w’u Bwongereza.
- Rafic
Hariri (2005), wabaye Minisitiri w’Intebe wa Liban.
N’ubwo inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin ushingiye ku mateka
y’ukwemera n’itotezwa ryabayeho mu Bwami bwa Roma, uyu munsi wahindutse
ikimenyetso mpuzamahanga cy’urukundo, kubahana no kugaragaza amarangamutima
hagati y’abantu.
IMIHIGONEWS|Umunsi w'abakundana

0 Comments
Imihigonews