-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

MINEDUC: Uko Psychometric Test Ikorwa Mbere yo Guhabwa Akazi mu Burezi mu Rwanda


Mu gihe Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje imyanya mishya ikeneye abakozi mu rwego rw’uburezi, hasobanuwe ko abazatsinda isuzuma ry’ibyangombwa bazabanza gukora ikizamini kizwi nka psychometric test mbere yo gukomeza mu yindi ntambwe yo guhabwa akazi.

Psychometric test ni iki?

Psychometric test ni ikizamini gishingiye ku gupima ubushobozi bwo gutekereza, imyumvire, imyitwarire n’uburyo umuntu afata ibyemezo. Ntigishingiye ku bumenyi bw’amasomo gusa, ahubwo hagamijwe gupima uko umukandida ashobora kwitwara mu kazi, gukemura ibibazo no gukorana n’abandi.

Mu rwego rw’uburezi, iki kizamini gifasha kumenya niba usaba akazi afite:

  • Ubushobozi bwo gusesengura no gufata ibyemezo byihuse
  • Imitekerereze ijyanye no kwigisha no kuyobora abanyeshuri
  • Indangagaciro z’akazi ka mwarimu zirimo ubunyamwuga n’ubunyangamugayo

Uko ikizamini gikorwa

Nk’uko bigaragara ku mabwiriza ahabwa abakandida, psychometric test ikorwa hifashishijwe mudasobwa kandi igakorerwa kuri internet. Umukandida asabwa kuba afite:

  • Internet yihuta kandi ihagije
  • Webcam na microphone bikora neza(Ubwo ni kamera ya machine yawe ubanza kureba niba ifunguye)
  • Ahantu hatuje hatarimo abandi bantu

Ikizamini kigizwe n’ibibazo bitandukanye birimo guhitamo igisubizo nyacyo (multiple choice), ukuri cyangwa ikinyoma (true/false), kuzuza ijambo ribura no guhuza ibisubizo. Utsinze ku gipimo cyagenwe ni we wemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Impamvu iki kizamini ari ingenzi ni iki?

MINEDUC ishyira imbere ubuziranenge mu gutanga akazi cyane cyane mu burezi aho abarimu bagira uruhare rukomeye mu burere n’iterambere ry’abana. Psychometric test ifasha:

  • Kugabanya amarangamutima cyangwa ruswa mu itoranywa
  • Guhitamo abakozi hashingiwe ku bushobozi nyabwo
  • Kongera icyizere mu mucyo w’ikorwa ry’itangwa ry’akazi

Icyo abakandida basabwa kwitaho ni iki?

Abasaba akazi basabwa gukurikiza amabwiriza yose, kwirinda uburiganya no gukora ikizamini mu mucyo. Sisitemu ifata amashusho mu gihe cy’ikizamini kugira ngo harebwe ko nta wiyitirira undi cyangwa undi muntu uri gufasha umukandida.

Kutubahiriza amabwiriza bishobora gutuma ikizamini giteshwa agaciro cyangwa umukandida akamburwa amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Mu gihe imyanya mishya mu burezi ikomeje gutangazwa, psychometric test ikomeje kuba igikoresho cy’ingenzi mu gutoranya abakozi bafite ubushobozi n’imyitwarire bijyanye n’inshingano zo kurera no kwigisha. Abifuza kwinjira muri uyu mwuga basabwa kwitegura neza, gusoma amabwiriza no gukora ikizamini mu bunyangamugayo.


Amahirwe masa!

IMIHIGONEWS.RW





Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153