-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Junior Rumaga: Yirukanywe ku Ishuri Azira Umuvugo, Uyu Munsi Ubusizi Bwe Butanga Akazi binyuze muri Siga Art Fest 2026



Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko igihano yahawe akiga mu mashuri yisumbuye cyamubereye intangiriro y’urugendo rwe mu buhanzi, aho yahisemo gukura impano ye mu busizi ikavamo umwuga umwinjiriza ndetse uha amahirwe n’abandi.

Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, ubwo yari yatumiwe mu gace k’igitaramo cy’urwenya kizwi nka Meet Me to Night, ahahurira ibyamamare n’abakiri bato bifuza kumenya uko batangiye n’uko batsinze imbogamizi.

Rumaga yasobanuye ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yigeze guhabwa igihano cyo guhagarikwa by’agateganyo (weekend) nyuma yo kwanga kuvuga umuvugo wari warateguwe n’ikigo yigagamo. Icyo gihe, ubuyobozi bwari bwamuteganyirije kuzawuvuga mu gikorwa cyari cyatumiwemo Radio Maria Rwanda.

Uyu musizi yavuze ko yari yarafashe umwanzuro wo guhagarika iby’imivugo akibanda ku masomo, yitegura ibizamini bya Leta. Kubera ko atari yarateguye uwo muvugo, yahisemo kutajya kuwuvuga ku rubyiniro. Icyemezo cye cyaje gufatwa nk’agasuzuguro, bituma ahanishwa igihano cyamubabaje cyane.

Gusa ngo aho kugira ngo kimuce intege, cyamubyariye icyifuzo cyo kwerekana ko impano afite ishobora kumugirira akamaro ndetse ikamugirira n’umuryango we inyungu. Yagize ati, mu bitekerezo byange nahise numva ko niba maniwe impano, shobora no kuyibyaza umusaruro nkayigira umwuga wange.

Siga art rwanda festival

Nyuma y’icyo gihe, Rumaga yakomeje guteza imbere impano ye, aza no gushinga itsinda ry’abasizi rizwi nka Ibyanzu, rigamije guteza imbere ubusizi no gufasha urubyiruko rufite impano kwinjira mu mwuga w’ubuhanzi.

Yaje no gutangiza urubuga rw’ikoranabuhanga rwitwa Siga Art Rwanda, rugamije gucururizwaho ibihangano no gufasha abakunda ururimi rw’Ikinyarwanda kurwiga no kurunoza. Yavuze ko kimwe mu byamugoye agitangira ari ukubona amakuru n’uburyo bwo kugeza ibihangano ku isoko, ari yo mpamvu yashyizeho uru rubuga kugira ngo byoroshye ku bandi bazamukurikira.

Aya magambo ayatangaje mu gihe ari mu myiteguro y’iserukiramuco yise Siga Art Fest, riteganyijwe gutangirira i Huye ku wa 14 Gashyantare 2026 ku munsi w’abakundana (St Valantin), rikazakomeza mu minsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Gashyantare 2026.

Iri serukiramuco rizahuza ibikorwa bitandukanye birimo imbyino gakondo, ubusizi n’urwenya, hagamijwe guteza imbere impano z’urubyiruko no kwagura isoko ry’ibihangano nyarwanda.

Mu gusoza ikiganiro cye, Rumaga yanamurikiye abakunzi be igisigo gishya yise “Indahiro y’Urukundo”, ashimangira ko ubuhanzi bushobora kuvuka mu mbogamizi, ariko bukavamo igisubizo ku rubyiruko rufite inzozi zo kwiteza imbere.



IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153