-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

GS NTETE Gatsibo: Amateka n’Umusaruro w’Amanota Meza mu Bizamini

Background y'ishuri rya GS NTETE 2026 Gashyantare Igihembwe cya Kabiri



Ishuri rya GS NTETE riherereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, Umudugudu w’Itaba ni rimwe mu bigo by’amashuri bya Leta bikomeje kugaragaza iterambere rihambaye mu burezi, haba mu mibare y’abanyeshuri, mu mitsindire no mu ikoranabuhanga. Ryatangiye mu 1998 ari amashuri abanza, ariko kuri ubu rifite abanyeshuri 1,635 n’abarimu 44, rikanigisha kugeza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Uko ryatangiye: Ni ishuri ryavutse kuri GS Nyabisindu mu bihe bikomeye

GS NTETE ryatangiye muri Mutarama 1998, icyo gihe ryitwaga EP NTETE. Ryashinzwe rivukiye ku ishuri rya GS NYABISINDU, mu rwego rwo korohereza abanyeshuri batahaga kure mu cyahoze ari Segiteri ya Ntete.

Mu ntangiriro, ubuyobozi bwahawe Mwarimu RUZIGAMANZI Jean Paul, wari usanzwe yigisha i Nyabisindu. Icyo gihe igihugu cyari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukene ari bwinshi ndetse no gusana imitima y’Abanyarwanda bikiri urugendo rurerure.

Ishuri ryatangiranye:

  • Ibyumba 3 by’amashuri (P1–P3)
  • Abanyeshuri 123
  • Abarimu 2 n’umuyobozi

Mu barimu batangiranye harimo Mwarimu Kayirangwa Clodette na n’ubu ugikomeje umurimo muri iki kigo, bikaba ari ikimenyetso cy’ubudahemuka n’umuhate.

Aho riherereye, Ni Hagati y’ibishanga n’Ikiyaga cya Muhazi

GS NTETE riherereye mu Mudugudu wa Itaba, Kagari ka Nyabisindu. Ni ahantu bamwe bagereranya n’ikirwa kuko rikikijwe n’ibishanga, mu majyepfo hakaba Ikiyaga cya Muhazi.

Ibi byigeze kuba imbogamizi, kuko hari abanyeshuri bajyaga kuroba aho kwiga. Ariko kubera ubuyobozi bwiza n’ubukangurambaga bwimbitse bwo gushishikariza abana gusubira mu ishuri, ikibazo cyagiye gikemuka buhoro buhoro.

Kwaguka no kongerwamo amashuri yisumbuye

Mu 2021, EP NTETE yahawe icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S1–S3), kiba ishuri ryuzuye (Nursery, Primary na O’Level) kinahindurirwa izina kiba GS NTETE.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2025 ryerekanye ko rifite:

  • Abanyeshuri 1,635
    • 167 bo mu mashuri y’incuke
    • 1,567 mu mashuri abanza
    • 68 mu mashuri yisumbuye
  • Abarimu 44

Umuyobozi w’ishuri, UKOBIZABA Emmanuel watangiye kuyobora mu 2021, yasanze rifite abanyeshuri 1,000 gusa. Mu myaka ibiri yakurikiyeho, hiyongereyeho 635, bigaragaza icyizere abaturage barifitiye.

Ikoranabuhanga n’iterambere mu 2025

Mu mwaka wa 2025, GS NTETE yashyizwe mu bigo byo mu Karere ka Gatsibo bifite:

  • Umuriro w’amashanyarazi
  • Mudasobwa
  • Projector
  • Murandasi (Internet)

Ibi byafashije cyane cyane mu kwigisha amasomo y’ubumenyi n’andi asaba kwifashisha amashusho n’ikoranabuhanga, bijyanye na gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kugeza internet ku mashuri yose mbere ya 2030.

Imitsindire iri ku rwego rwo hejuru

Raporo z’intsindiro zigaragaza ko:

  • Mu mashuri abanza (P6), kuva 2021–2025 batsindisha ku kigereranyo cya 96.3%
  • Mu mashuri yisumbuye:
    • 2022–2023: 100%
    • 2023–2024: 100%
    • 2024–2025 (S3): 97.5%

Ibi bishimangira ko GS NTETE iri mu mashuri akomeje kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Gatsibo.

Ubuyobozi n’imiyoborere

Ishuri rifite ubuyobozi bwuzuye:

  • Headteacher
  • DOS
  • DOD
  • Bursar

Nk’uko bitangazwa na HABIMANA Jean Pierre, Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo, intego y’ishuri ni:

“Kwimakaza umuco mu myigire, gutsindisha no kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose.”


Umuyobozi w’ishuri, UKOBIZABA Emmanuel ashimangira ko GS NTETE igendera ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi kandi ko intego ari ukurera “U Rwanda rwejo hazaza”, aho abanyeshuri bazajya hose bagaragaza itandukaniro mu myitwarire no mu bumenyi.

Umuco, Imikino n’Amaclub

GS NTETE ni ishuri rizwi cyane mu mikino. Mu bahungu rifite ibikombe 8 byatwaye mu 2001, 2003, 2004, 2006, 2007, 2008, 2009 na 2011. Mu bakobwa rifite ibikombe 5, harimo n’igikombe cyabaye icy’amateka.

Ishuri rifite ibyumba 22 by’amashuri, ndetse n’amaclub atandukanye. Muri yo harimo Human Anti Violence Club yashinzwe na Sabrina Joy Smith, ifite abanyamuryango barenga 120 barimo abanyeshuri n’abarimu.

Soma inkuru: https://www.imihigonews.rw/2026/01/gatsibo-gs-ntete-abanyeshuri-kwitabira-club-human-violence.html

Icyivugo n’Indangagaciro

Abanyeshuri ba GS NTETE bitwa INKORERAKUSHA, bafite icyivugo kigira kiti:

Inkorerakurusha: “TURI INTWARI, Tubiharanire, Twese Hamwe,Niyo ntego!”

Ni ishuri rya Leta rikomeje gutera imbere, rikubaka uburezi bufite ireme, rishingiye ku ndangagaciro z’ubutore, umurava n’ubufatanye.

GS NTETE, yavukiye kuri GS NYABISINDU mu bihe bikomeye, uyu munsi ihagaze nk’ishuri riri mu mashuri akomeye mu Murenge wa Kiramuruzi no mu Karere ka Gatsibo. Ku bashaka kwiga ahantu hatanga uburezi bufite ireme, bukomatanyije n’ikoranabuhanga n’indangagaciro, GS NTETE ni imwe mu nkingi z’ejo hazaza h’uburezi bw’u Rwanda.

2025 GS NTETE hubatswe Ibyumba, Soma inkuru https://shrtlink.ai/qtrw

Inkuru ya School Profile yateguwe na IMIHIGO NEWSwww.imihigonews.rw

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153