![]() |
| Ishowspeed mukiganiro kuri Radiompuzamahanga |
Icyamamare wamenyekanye cyane muri YouTube n’imbuga nkoranyambaga, Umunyamerika Darren Watkins Jr uzwi nka IShowSpeed, yatangaje ko ahagaritse by’agateganyo gukora “streaming” nyuma yo kuvuga ko amafaranga agera ku $800,000 (asaga miliyari 1.16 Frw) ahembwa ku kwezi kuri YouTube ye asanze ari make ugereranyije n’imbaraga n’igihe ashyira mu kazi. Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 7 Gashyantare 2026.
Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri Facebook na X (yahoze ari
Twitter), IShowSpeed yavuze ko atifuza gufatwa nk’umubeshyi cyangwa
umunyabinyoma ariko ashimangira ko yumva indishyi ahabwa na YouTube zitajyanye
n’urwego rw’akazi akora n’ubwitabire bw’abamukurikirana.
Yagize ati amafaranga mpembwa n’ubwo ari menshi ku rwego
rusange, ariko ntahuye n’ibyo atanga n’imbaraga ashyira mu gutegura no gukora
ibiganiro bye bya “live streaming”.
Amagambo ye yakurikiwe n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bakoresha YouTube n’abamukurikira bagaragaje ko $800,000 ku kwezi ari
amafaranga menshi cyane yifuzwa na benshi, bityo ko atari byiza kuyita “make”.
Abandi bo bagaragaje ko ku rwego rw’ibyamamare bifite
abamukurikira babarirwa muri za miliyoni, amafaranga ava ku kwamamaza,
ubufatanye n’amasosiyete n’andi mahirwe ashobora gutuma yumva hari aho
agabanirijwe.
Uretse ikibazo cy’amafaranga, IShowSpeed yavuze ko impamvu yo
gufata akaruhuko ari uko ibikorwa bye bimusaba imbaraga nyinshi n’igihe kinini,
bityo akeneye kuruhuka no kwisuganya.
Ntabwo yatangaje igihe azamara muri aka karuhuko, ibintu
byatumye hacicikana ibihuha bivuga ko ashobora kuba ashaka kuva burundu mu kazi
ko gukora “streaming”. Icyakora, nta tangazo rasmi arashyira hanze rivuga ko
asezeye burundu kuri YouTube.
IShowSpeed n’uruzinduko mu Rwanda
IShowSpeed aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho
yatembereye ahantu hatandukanye harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Stade
Amahoro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, anakorana ibiganiro n’Abanyarwanda
banyuranye. Uruzinduko rwe rwakurikiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, rufasha mu
kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ese ejo hazaza he hazaba hate?
Icyemezo cye cyo guhagarika by’agateganyo “streaming” gishobora
kugira ingaruka ku mubare w’abamukurikira n’amafaranga yinjiza, ariko nanone
kikaba amahirwe yo kwisuzuma no gutegura indi mishinga mishya.
Abasesenguzi mu by’imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ibyamamare
byinshi bifata ibiruhuko mu gihe runaka kugira ngo birinde umunaniro ukabije
(burnout), bikagaruka bifite imbaraga nshya.
Kugeza ubu, abakunzi be bakomeje gutegereza kumenya niba
azagaruka vuba cyangwa niba hari impinduka zikomeye ateganya mu mikorere ye.
Ese waba uzi amateka ye? Soma

0 Comments
Imihigonews