![]() |
| Brazilian wandering spider yagaragaye ku butaka bw’amashyamba, hafi y’ahantu hashobora guturwamo n’abantu |
Ubwo umuntu arumwe n’igitagangurirwa cyitwa Brazilian wandering
spider, igitsina cye gishobora gufata umurego w’amasaha ari hagati y’ane na 24,
aho iki kintu kizwi nka priapisme.
Brazilian wandering spider ni ubwoko bw’ibitagangurirwa byiganje
mu majyepfo y’umugabane wa Amerika. Bifite ingano y’ikiganza cy’umuntu, ubwoya
bwinshi ku ruhu, kandi bikunda kuba bifite ibara ry’ikijuju hamwe n’inda
itukura.
Izina “wandering” risobanura kuzerera, kuko ibi bitagangurirwa
ntibikorera mu nzuzi cyangwa mu byumba by’ibitangiriro, ahubwo bizerera mu
mashyamba n’ahandi bishaka icyo kurya. Ibiryo byabo birimo amasazi,
ibinyugunyugu, inzige, isenene, amajeri, ndetse n’inyamaswa ziri mu bunini
bukeya nka inzoka n’imiserebanya.
Hari ubwo ibi bitagangurirwa byisanga mu ngo z’abantu, nko mu
bwiherero, mu buriri cyangwa ahandi, bituma abantu barumwa. Ubumara bwabo
burimo ikinyabutabire cya nitric oxide, gituma amaraso ajya cyane mu gitsina ku
bagabo, bikabyara priapisme. Uyu murego ushobora gutera uburibwe bukabije,
isereri, isesemi, kuribwa mu nda, kwibira ibyuya byinshi, ndetse n’insigane
y’imitima.
Abantu barumwe na Brazilian wandering spider bagirwa inama yo guhita
bajya kwa muganga kuko ubumara bushobora kubahitana mu bihe bibi.
Mu mwaka wa 2023, abahanga muri siyansi bavuze ko bagiye
kwifashisha ubumara bw’iki gitagangurirwa mu gukora imiti yongera akanyabugabo,
izafasha abantu bafite ikibazo cyo kutabasha gukorana neza na Viagra cyangwa
indi miti y’akanyabugabo.
IMIHIGONEWS|Ubuzima | Ubumenyi | Wildlife

1 Comments
karabaye, ntabyo narinzi pe. ko bikaze
ReplyDeleteImihigonews