-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rusizi: Ikamyo Yarenze Umuhanda Nyamasheke-Rusizi, Abakozi 16 Barakomereka

Abakozi 16 bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo ku muhanda Nyamasheke–Rusizi


Abakozi 16 bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Rusizi, ku wa 18 Gashyantare 2026, ubwo yari ibajyanye mu mirimo yo gusana ahangiritse ku muhanda Nyamasheke-Rusizi. Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, ahazwi nka Shangazi, hakunze kubera impanuka, ahagana saa Tatu z’igitondo.

Abatangabuhamya bari aho byabereye bavuga ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, imodoka irenga umuhanda ihita ikomereka abari bayirimo.


Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda mu Polisi y’u Rwanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje ayo makuru avuga ko abakomeretse bose bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge.

Yagize ati: “Abarimo bakomeretse byoroheje bajyanwa mu bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga.”

Polisi yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kugenzura umuvuduko, cyane cyane mu duce tw’imisozi n’ahakunze kubera impanuka, kuko bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mitungo yabo.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ko hakenewe kongera ubukangurambaga bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko ku batwara ibinyabiziga bitwara abakozi n’ibikoresho, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana cyangwa gukomeretsa benshi.


IMIHIGONEWS|Amakuru | Impanuka | Umutekano wo mu Muhanda

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153