Muhayimana ari kujuririra
igihano yakatiwe mu 2021 ubwo yahamywaga uruhare muri Jenoside
Umutangabuhamya
wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangaje ko yasabwe
gutanga ubuhamya burimo urujijo kugira ngo abacamanza batamenya ukuri ku byaha
ashinjwa Claude Muhayimana, mu rubanza rw’ubujurire ruri kubera mu Rukiko rwa
Rubanda rwa Paris.
Uyu
mutangabuhamya, wabaye umwarimu mbere ya Jenoside, yabwiye urugereko
rw’ubujurire ko yagize uruhare mu marondo no mu bitero byagabwe n’Interahamwe
ku Batutsi, ndetse ko Urukiko Gacaca rwamuhamije ibyaha mu 2006 cyangwa 2007,
rumukatira igifungo cy’imyaka 12.
Yagize
ati: “Nagize uruhare mu marondo no mu bitero byiciwemo abaturage.
Twabwirwaga gushaka umwanzi, kandi icyo gihe umwanzi yabaga ari Umututsi. Hari
bariyeri twahuriragaho, abantu bahagera tukabica.”
Ubuhamya
ku ngendo za Bisesero
Umutangabuhamya
yavuze ko yabonye Muhayimana inshuro ebyiri atwaye Daihatsu y’ubururu yajyanaga
Interahamwe n’abafite imbunda, barimo abajandarume, mu misozi ya Bisesero muri
Perefegitura ya Kibuye, aho bavuga ko hajyanywaga ibitero byo kwica Abatutsi.
Yasobanuye
ko hari abashoferi batatu bakoraga uwo murimo, barimo Muhayimana, Jackson
n’undi witwaga Bosco, batwaraga imodoka za Leta cyangwa iz’imishinga,
zakoreshwaga mu komini zitandukanye guhiga Abatutsi kuva muri Mata kugeza muri
Nyakanga 1994.
Icyo
yavuze ku gusabwa kujijisha
Uyu
mutangabuhamya yagaragaje ko mu gihe cy’iperereza yahamagariwe n’uwivugaga ko
ari umunyamategeko wa Muhayimana, amubaza uko dosiye imeze ndetse amusaba
gutanga ubuhamya butamushinja cyane.
Ati:
“Yambwiye ko kubera ko abacamanza ari abanyamahanga, batazashobora
gutandukanya ukuri n’ibitari ukuri. Ni yo mpamvu mu 2013 natanze ubuhamya
burimo urujijo.”
Yavuze
ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo kuvugisha ukuri kugira ngo akure urukiko mu
rujijo.
Inyandiko zabonetse mu iperereza
Mu
gihe cy’iperereza, urugo rwa Muhayimana rwarasatswe, habonekamo inyandiko irimo
imyirondoro y’abatangabuhamya n’iy’abakozi b’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe
kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu (OCLCH).
Umucamanza
yabajije uyu mutangabuhamya niba ari we wahaye Muhayimana ayo makuru, ariko
arabihakana, avuga ko atari kumenya imyirondoro y’abakozi b’Abafaransa.
Ati:
“Claude yarabeshye. Nashoboraga kumenya amazina y’Abanyarwanda, ariko sinari
kumenya ay’Abafaransa.”
Uko
uregwa abyitwaramo
Nyuma
y’uko uyu mutangabuhamya ahinduye imvugo, Muhayimana yavuze ko Leta y’u Rwanda
yagiranye amasezerano n’abatangabuhamya yo kumushinja, ndetse ko batojwe uko
bazabeshya.
Umutangabuhamya
yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo ari ibinyoma, kandi ko uvugwa ko atoza
abatangabuhamya ari umuntu uzwiho ubunyangamugayo.
Amavu
n’amavuko y’urubanza
Mu
Ukuboza 2021, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muhayimana
ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira
igifungo cy’imyaka 14.
Urukiko
rwemeje ko yatwaraga Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi, ariko we akomeza
kubihakana. Urubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026, aho
ashaka guhanagurwaho ibyaha no gufungurwa.
Urubanza
rukomeje gukurikiranwa n’abarokotse Jenoside, imiryango iharanira ubutabera
mpuzamahanga ndetse n’abakurikiranira hafi imanza z’ibyaha byibasira
inyokomuntu ziburanishirizwa mu mahanga. Icyemezo cy’urukiko kizagira uruhare
rukomeye mu rugendo rwo gukomeza kurwanya umuco wo kudahana no gushimangira
ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


0 Comments
Imihigonews