-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Uganda: Jose Chameleone Yashimiye Imana n’Abaganga Nyuma yo Kubagwa Ijisho, Avuga ko Byagenze Neza


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yashimiye Imana n’abaganga nyuma yo kubagwa ijisho ry’ibumoso, avuga ko ubuvuzi yahawe bwagenze neza kandi bukamurinda ibyago byo gutakaza ubushobozi bwo kureba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, Jose Chameleone yifashishije urubuga rwa X asangiza abamukurikira ifoto ye ari mu bitaro, agaragaza ko ijisho rye ry’ibumoso ryari ripfutse igipfuko cyo kwa muganga (bandage), anashimira byimazeyo abagize uruhare mu kumuvura.

Yagize ati: “Ndashimira Imana ku bw’undi munsi mwiza yongeye kumpa! Ndashimira Dr. Ludovica Tindebwa n’itsinda ryose ry’Ibitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital ku bwo kumbaga ijisho no kunyakira neza.”

Uyu muhanzi yavuze ko yari amaze igihe ahanganye n’iki kibazo cy’amaso, ku buryo cyari hafi kumutera ubuhumyi bw’ijisho ry’ibumoso. Yagaragaje ko kubagwa kwe kwabaye intambwe ikomeye mu gukumira ko yatakaza ubushobozi bwo kureba.

Ati: “Nari ndi hafi gutakaza ubushobozi bwo kureba nkoresheje ijisho ryanjye ry’ibumoso. Nk’uko bisanzwe, Mwami, ndagusaba gukomeza kunkiza.”

Kubagwa kwe kuje nyuma y’igihe gito yari amaze ahanganye n’ibibazo by’ubuzima birimo uburwayi bwo mu nda bwamusabye kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriwe n’abaganga b’inzobere.

Kuri ubu, aracyari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital biherereye mu gace ka Kisementi muri Kampala, bizwiho kuvura no kubaga indwara z’amaso hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

N’ubwo Jose Chameleone akunze guhura n’ibigeragezo by’uburwayi, akomeje gushimira abakunzi b’ibihangano bye inshuti n’umuryango we badahwema kumuba hafi no kumusengera.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi akomeje ibikorwa bye by’umuziki n’imishinga itandukanye, aho aherutse no gufungura radio mu Burundi igamije guteza imbere umuziki mu karere.


IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153