-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Roma: Umurundi witwa Guillaume Harushimana yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu iyicwa ry’ababikira batatu biciwe i Bujumbura mu 2014

Gen Nshimirimana niwe wategetse ko babica


Roma – Ubuyobozi bushinzwe umutekano mu Butaliyani bwataye muri yombi Umurundi w’imyaka 50 witwa Guillaume Harushimana, akekwaho kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’ababikira batatu b’Abataliyani biciwe i Bujumbura mu Burundi muri Nzeri 2014. Ifatwa rye ryemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani, buvuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye mu 2024 ryagaragaje ibimenyetso byatuma akurikiranwa.

Ibi byabaye nyuma y’imyaka irenga icumi ayo mabi akorewe ababikira Olga Raschietti, Lucia Pulici na Boggian, bari bafite hagati y’imyaka 75 na 83, biciwe mu kigo cyabo kiri mu mujyi wa Bujumbura hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Nzeri 2014.

Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani, abakekwaho icyo gitero binjiye mu kigo cy’ababikira bambaye imyambaro isa n’iy’abihayimana, babanza kubafata ku ngufu mbere yo kubica. Nyuma yaho, bivugwa ko basohotse aho bari bari bambaye impuzankano y’igipolisi kugira ngo bayobye iperereza.

Ubwo bugizi bwa nabi bwavuzweho cyane muri icyo gihe, ariko kugeza ubu ni bwo iperereza ryo ku rwego mpuzamahanga rigeze ku ntambwe ifatika.

Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani buvuga ko iperereza bwatangiye mu 2024 bwashingiye ku gitabo cyanditswe n’umunyamakuru w’Umutaliyani Giusy Baioni, cyongeye kuzamura dosiye yari imaze igihe itagarukwaho. Nyuma yaho, hakusanyijwe ubuhamya bushya bw’abatangabuhamya batigeze babazwa ku mugaragaro n’inzego z’u Burundi icyo gihe.

Amakuru atangwa n’abashinjacyaha agaragaza ko abakekwaho kwica aba babikira bashobora kuba barabikoze babitegetswe n’uwari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Burundi, Gen Adolph Nshimirimana, wishwe mu 2015. Harushimana bivugwa ko yari umwe mu bantu bakoranaga bya hafi n’uwo musirikare.

Iperereza rigaragaza impamvu zitandukanye zishobora kuba zarateye ubwo bwicanyi. Harimo amakuru avuga ko aba babikira bashinjwaga kwanga gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku nyeshyamba zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa kutumvikana ku nkunga yari igenewe ikigo cy’urubyiruko cya Kamenge.

Hari kandi n’ikorwa ry’isesengura rivuga ko bashobora kuba baragizwe ibitambo mu nyungu za politiki cyangwa izindi mpamvu zitigeze zisobanurwa ku mugaragaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abantu bane ari bo bakekwaho uruhare rutaziguye muri ubwo bwicanyi. Babiri muri bo ngo bemeye icyaha, undi uvugwa ko yari umurinzi wa Gen Nshimirimana yemera igice cy’ibyaha ashinjwa, mu gihe uwa kane atatangajwe amazina.

Harushimana we akekwaho kuba ari we wateguye igitero, agatanga ibikoresho byakoreshejwe, ndetse akabikora abitegetswe n’uwari umuyobozi we.

Mu 2018, uyu mugabo yari yaragiye mu mujyi wa Parma mu Butaliyani mu mahugurwa. Icyo gihe yabajijwe kuri ibi birego, arabihakana, avuga ko mu gihe ibyaha byakorwaga atari mu Burundi.

Umunyamategeko Monica Moschioni, uri kumwunganira, yatangaje ko bazabonana bwa mbere kuri uyu wa 27 Gashyantare, kandi ko ataramenya niba umukiliya we azemera icyaha cyangwa niba azagihakana mu rukiko.

Iri fatwa rishobora kongera kubyutsa ibiganiro ku butabera mpuzamahanga cyane ko ibi byaha bikomeye byakorewe abanyamahanga ku butaka bw’ibindi bihugu. Rishobora kandi kugira ingaruka ku mubano w’u Burundi n’u Butaliyani mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubutabera.

Mu gihe dosiye igiye kujya mu nkiko, amaso menshi arahanzwe ku butabera bw’u Butaliyani n’aho iperereza rizagera, cyane ko ibi byaha byabaye hashize imyaka irenga icumi.


IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153