-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kayonza: Inkuba yakubise inka 10 i Kabare, eshanu zirapfa



Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kayonza zatangaje ko inkuba yakubise inka 10 mu Murenge wa Kabare , eshanu zihita zipfa mu gihe izindi eshanu zakomeretse bikabije.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa mu burasirazuba bw’urwanda.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Kabare mu karere ka Kayonza avuga ko izo nka zari zirimo kurisha mu midugudu ya Nyarusange na Kamuhabura, Akagari ka Rubimba, ubwo zakubitwaga n’inkuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,Bwana Djafari Bagirigomwa, yatangaje ko aka gace kamaze iminsi gahura n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi irimo kuhagwa.

Yagize ati:“Inkuba yakubise inka 10 z’abaturage babiri, eshanu zihita zipfa ako kanya izindi zirakomereka bikabije.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwiteguye guhura n’imiryango yahuye n’iki kibazo kugira ngo bayihumurizwe no kureba uburyo yafashwa.

Bagirigomwa yasabye abaturage gufata ingamba zikomeye zo kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura, agaragaza ko inkuba n’imiyaga ikomeye bishobora guteza ibyago ku bantu n’amatungo.

Ati:“Turahamagarira abaturage kongera ingamba zo kwirinda, nko gutunganya imirima y’amazi no kuzirika ibisenge by’inzu, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye.”

Yanaburiye abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone zigendanwa, radiyo na televiziyo mu gihe harimo kugwa imvura ivanzemo inkuba, kuko bishobora kongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Mu minsi ishize, Intara y’Iburasirazuba yibasiwe n’ibi biza by’inkuba cyane cyane mu bice bya Kayonza,Ngoma, byagiye bihura n’imvura nyinshi yateje impungenge z’ibiza birimo inkuba aha twavuga abantu 15 baheruka gupfa mu karere ka ngoma umurenge wa Jarama ndetse n’undi umwe mu murenge wa Zaza, imyuzure n’imiyaga ikomeye.

Inzego zibishinzwe zikomeje gushishikariza abaturage gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego z’ubuyobozi, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.




IMIHIGONEWS/Ibiza

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153